skol
fortebet

Ubwiza budahindagurika bw’Umunyarwandakazi ugiye gushyingiranwa n’umuraperi A.Y wo muri Tanzaniya-AMAFOTO 17

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuraperi A.Y ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya uri mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba, agiye gushyingiranwa n’inkumi y’umunyarwandakazi bamaranye igihe bakundana.
A.Y usanzwe ari mubyara wa Alpha Rwirangira, akomoka kuri nyina w’Umunyarwandakazi mu gihe se ari Umunyatanzaniya wuzuye w’ahitwa Mbeya.
Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda. Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku (...)

Sponsored Ad

Umuraperi A.Y ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya uri mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba, agiye gushyingiranwa n’inkumi y’umunyarwandakazi bamaranye igihe bakundana.

A.Y usanzwe ari mubyara wa Alpha Rwirangira, akomoka kuri nyina w’Umunyarwandakazi mu gihe se ari Umunyatanzaniya wuzuye w’ahitwa Mbeya.

Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda. Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981.

Mu myaka umunani aba bombi bamaranye bakundana, A.Y ntiyigeze yifuza kumvikana mu itangazamakuru avuga ko afite umukunzi. Kuwa 27 Ukuboza, ubwo uyu mukobwa witwa Remmy ukomoka mu Rwanda yizihizaga isabukuru y’amavuko; A.Y yahamije urwo yakunze uyu mukobwa mu butumwa yamwoherereje.

Mu mpera z’icyumweru gishije A.Y yambitse umukunzi we impeta imuteguza kubana nk’umugabo n’umugore mu minsi ya vuba.

Ku isabukuru y’amavuko ya Remmy [Umukobwa ukundana na A.Y] A.Y icyo gihe yanditse agira ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe ugomba kuzambera umugore. Ndagukunda cyane kandi urabizi [akurikizaho udutima]. Yongeye gushyiraho indi foto ayandikaho ko ‘bakoranye urugendo kuva mu mwaka wa 2008 kugera muri 2016.

Ibirori AY yambikiyemo impeta Remy byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe bahafi. Mu gihe kitarambiranye ngo bazashyira hanze itariki y’ubukwe bwabo nubwo badakunze ko bisanga mu itangazamakuru, aba bombi bamenyanye guhera mu mwaka wa 2008.
AMAFOTO MU BIHE BITANDUKANYE:

















Ibitekerezo

  • byiza cyane

    Ese uyu mwari we ni umunyarwanyakazi wuzuye cyangwa nawe umwe mu babyeyi be ni umunyarwanda, bimenyerewe ko umukobwa mwiza cyangwa undi wakoze ikintu gikomeye tumugira umunyarwanda kubera ko wenda nyina ari umunyarwandakazi, ese ubwo bunyarwanda aba abwiyumvamo nkuko tubumwitirira? byaba bibabaje uriya mukobwa nawe ari uw’i Mbeya muri Tanzania ariko kubera ubwiza bwe tukamugira umunyarwanda. erega nahandi haba abeza, ntitukabe nka wa mwana uba ushaka ko ibintu byose biba ibye ntwundi wakoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa