skol
fortebet

Ubwumvikane bucye bwatumye umunyamakuru Oswald aba ahagaritse akazi kuri City Radio

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Mutuyeyezu Oswald umaze igihe atumvikana kuri radiyo yari asanzwe akoraho yatangaje ko ubwumvikane buke n’ubuyobozi bwa City radio aribwo bwamuteye kuba ahagaritse akazi ariko ko bishobora no kurangira asezeye kuri iyi radiyo burundu mu gihe ibyifuzo bye bitahabwa agaciro.

Sponsored Ad

Ikiganiro umunsi ucyeye ni kimwe mu biganiro bikurikirwa n’Abanyarwanda benshi mu gitondo kubera amakuru yaraye n’ayazindutse acicikana hirya no hino, ahanini umuntu akaba yanakuramo na gahunda y’ibikorwa bikomeye by’umunsi, ariko iki kiganiro kikaba cyari gifite umwihariko w’uburyo gikorwamo bufasha abantu kwidagadura bitewe n’abagikora ku buryo bari baratwaye imitima ya benshi mu masaha y’gitondo.

Kuri uyu wa Kabiri abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yasubije abantu bose bari kumubaza impamvu atacyumvikana kuri radiyo aho yavuze ko byatewe nuko hagati ye n’ ubuyobozi bwa City Radio haribyo batumvikanaho neza hagati yabo ndetse ko ibyifuzo bye biramutse bidahawe agaciro yasezera burundu ku kazi .

Yagize ati “Inbox sinasubiza buri umwe ngo mbone umwanya uhagije wo kubisobanura neza, reka mbyandike hano👇

Ikiganiro Umunsi Ucyeye njye n’uwo mwita #impanga yanjye twubatse mu gihe cy’imyaka irindwi, haje uwatubwiye ko ari ’umushoramari’ ahindura uburyo twagikoraga, wa mwanya twavugagamo amakuru n’amatangazo turirimba/dusetsa arawugabanya cyane, ikiganiro cyuzuzwa indirimbo ziri automated. Nk’umunyamakuru wari ukuriye abandi, chief editor, namaze hafi ukwezi kose mwereka ko ubwo buryo bushya buzatuma ikiganiro gitakaza abakunzi batari bake, nkamwereka ibivugirwa ku magroups y’abakunzi ba radio babaga banenga uburyo tutakibaha amakuru.... yanga kunyumva. Bagenzi banjye bashyizeho akabo, aratsimbarara. Mu nama yabaye tariki 30 Nyakanga ni bwo namubwiye ko uburyo bushya mbona butuma ibintu byiza twajyaga dutegurira abatwumva tutabona umwanya wo kubibaha bakagera n’aho badutuka on air, nti ’none rero nimukomeza kumfusha ubusa ndasezera.’

Sindasezera officially ariko na none sindimo no gukora muri iyi minsi. Hari impaka zikigibwa zirimo n’izirebana n’amasezerano y’akazi, ariko icyo intore itemera ni ’ukwambarira ubucocero aho yambariye inkindi.’

Twabibutsa ko mu minsi ishize aribwo mu buyobozi bwa City Radio habaye impinduka ihabwa umuyobozi mushya witwa Katuramo Kevin ushobora kuba ariwe wazanye izi mpinduka zahindiye bimwe mu biganiro byumvikana kuri iyi radiyo.

Usibye kuba Oswald yakoraga iki kiganiro ari nacyo yumvikanagamo cyane yanakoraga mu ishami ry’amakuru ndetse akaba ari nawe muyobozi waryo ndetse akongera kumvikana mu kiganiro cy’ubusesenguzi cya Sesengura gitambuka cyumweru mu gitondo kuri iyi ndangururamajwi n’ikiganiro kitwa ijambo.

Ibitekerezo

  • Nubundi yiyemera bibi cyane ! nahandi yajya niko bizagenda! niyo avuga wowe ntuba umwumva?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa