skol
fortebet

Udushya n’Impinduka wa kwitega muri Miss Rwanda 2021 ’Igihe Izatangirira Cyamenyekanye’

Yanditswe: Tuesday 08, Dec 2020

Sponsored Ad

Missrwanda ni igikorwa cyimaze kubaka izina mu Rwanda,cyo guhitamo umukobwa urusha abandi Ubwiza,umuco,n’Ubumenyi. kikaba gitegurwa na Kompanyi y’abikorera itegamiye kuri Leta kuva mu mwaka wa 2015 izwi nka Rwanda Inspiration BackUp (RIB) byumwihariko igamije gushyigikira iterambere ry’Umwana w’Umukobwa ndetse no Kwamamaza umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda.

Sponsored Ad


Miss Ishimwe Naomie niwe ufite ikamba kugeza ubu.
Iki gikorwa cya Missrwanda ni igikorwa giha amahirwe umwana w’umukobwa yo guhiganwa nabagenzi be baturutse muntara zose ndetse n’umujyi wa Kigali,uhize abandi ibyo twavuze haruguru, akaba ahundagazwaho akayabo kamafaranga buri kwezi, imodoka nshya, kwishyurirwa ibintu bimwe na bimwe nibindi byinshi.

Ni igikorwa kimaze kwandika izina mu Rwanda dore ko uretse no gususurutsa abanyarwanda, giha agaciro umwana w’umukobwa hatitawe aho akomoka bikaba byamufasha kugera kunzozi ze ndetse no kuba ryamwubaka akaba yabera abandi ikitegererezo, Kuba rimuha amahirwe yo kujya guhatana nabandi bakobwa baturutse ku isi yose muri Miss World, kumufasha gutegura no gukora imishinga ifitiye inyungu rubanda nibindi..

Ni ihiganwa rigiye kuba ryatangira muminsi ya vuba hashakishwa Nyampinga uhiga abandi mu Rwanda mumwaka wa 2021 nkuko byatangajwe mukiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye kuruyu wa 7 Ukuboza 2020 hagati y’Abanyamakuru ndetse nabategura iri rushanwa.

Iri rushanwa rya 2020-2021 rigarukanye impinduka nyinshi zitandukanye zirimo ko imyaka yasabwaga ngo umukobwa aryitabire, yazamuwe kuva kumyaka hagati ya 18-24 rikagera kumyaka hagati ya 18-28.
Sibyo gusa kuko kuriyi nshuro nta mukobwa uzongera no kubangamirwa ko afite ibiro bike cyangwa byinshi,kuba yaba mugufi cyangwa muremure, ibi byose byakuweho kubisabwa ngo umukobwa yitabire Missrwanda 2020-2021.
Umukobwa kandi uzaba nyampinga azagirana amasezerano niyi Kompanyi itegura iri rushanwa ko abaye umukozi wayo. Bitandukanye na mbere aho umukobwa yarebererwaga inyungu (Managment) aho kuba umukozi.
Uretse umukobwa uzaba Missrwanda, hazatangwa kandi andi makamba agiye atandukanye arimo Igisonga cyambere n’icyakabiri cya Nyampinga w’u Rwanda,
Best innovative project (Umukobwa ufite umushinga udasanzwe)
Talent winner (Umukobwa ufite impano idasanzwe)
Miss popularity (Umukobwa wamamaye kurusha abandi mu Irushanwa)
Miss congeniality (Umukobwa wabanye neza n’abandi)
Miss photogenic (Umukobwa waberewe n’amafoto kurusha abandi)
Miss heritage (Umukobwa w’Umurage)
Buri mukobwa uzegukana rimwe cyangwa menshi muri aya makamba akazagenerwa ibihembo bitandukanye.
Ikindi kidasanzwe nuko buri mukobwa uzabasha kujya mu mwiherero (Boot camp) mubakobwa 20 bazatoranywa taliki 20 Gashyantare 2021 I Kigali muri Expo Ground azagira amahirwe yo kurihirirwa Kaminuza.
Dore uko ingengabihe ya Missrwanda 2021 iteye:
AMAJONJORA Y’IBANZE
Taliki 09 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba .
Taliki 16 Mutarama 2021 mu Karere ka Musanze I Ntara y’Amajyaruguru.
Taliki 23 Mutarama 2021 mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Taliki 30 Mutarama 2021 mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Taliki 06 Gashyantare 2021 ni mu Mujyi wa Kigali.
Taliki 20 Gashyantare 2021 hazamenyekana abakobwa 20 bazajya mu mwiherero , bikazabera I Kigali Muri Expo Ground.
Taliki 20 Werurwe 2021 hazamenyekana MissRwanda n’Ibisonga bye mumuhango uzabera mu Intare Conference Arena I Rusororo.
Ba 5 baheruka kwegukana iri kamba ni:
2016: Miss Mutesi Jolly
2017: Miss Iradukunda Elisa
2018: Miss Iradukunda Liliane
2019: Miss Bimwiza Meghan
2020: Miss Ishimwe Naomie
2021: ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa