skol
fortebet

Ufatwa nka Mama wa Rema yahishuye impamvu uyu mugore yataye Eddy Kenzo akisangira umuganga wamuvuraga imyanya myibarukiro

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Hashize igihe gito Rehema Namakula uzwi nka Rema asize uwari umugabo we Eddy Kenzo maze yishakira umuganga wamuvuraga imyanya myibarukiro witwa Hamzah Ssebunya aho abantu bakomeje kwibaza impamvu ariko ntibabone igisubizo.

Sponsored Ad

Rema na Kenzo ntibigeze bashaka kuvuga icyatumye batandukana mu itangazamakuru nyamara ariko Rema we yateye intambwe maze yishakira undi mugabo w’umuganga witwa Ssebunya.

Nyuma y’iminsi hibazwa byinshi ku ndunduro y’urukundo rw’ibi byamamare byombi dore ko bose ari abaririmbyi bamamaye cyane, Halima Namakula wafashije cyane Rema mu bijyanye na muzika ndetse kuri ubu akaba afatwa nka nyina, ubwo yaganiraga na Televisiyo ya NTV yayibwiye ko intandaro y’itandukana ryabo ari uko Eddy Kenzo yananiwe gusezerana na Rema imbere y’amategeko. Ibi ngo akaba ari byo byatumye Rema afata icyemezo cyo kwifatira indi nzira yisangira Ssebunya.

Halima yanongeyeho ko abavuga ko Rema na Ssebunya batazamarana kabiri ngo bakwiye gutegereza bakareba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa