skol
fortebet

Uganda : Abakoresha Mobile Money n’imbuga nkoranyambaga barabyinira ku rukoma

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Muri Uganda, amafaranga yacibwaga abakoresha mobile money n’imbuga-nkoranyambaga yakuweho

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na guverinoma ye, bamaze gukuraho bitatu bya kane by’umusoro wacibwaga abanyagihugu basanzwe bakoresha uburyo bwa mobile money.

Iki cyemezo kikaba cyaturutse mu nama y’abaminisitiri iheruka guterana, ikaba yemeje ko iyi misoro icibwa abakoresha mobile money bohererezanya amafaranga cyangwa bayahanahana ngo agomba gukurwaho ngo kuko basanze ari umurengera.

Ikinyamakuru dailymonitor cyandikirwa i Kampala cyemeza ko uretse aya mafaranga bakuyeho yari asanzwe acibwa abakoresha mobile money, ngo bagiye no gukuraho andi arenga 43.81 y’amanyarwanda kuri buri wese ukoresha imbugankoranyambaga.

Inama y’abaminisitiri ya Uganda yateranye nyuma y’imyigaragabyo yamaganiraga kure aya mafaranga acibwa abakoresha imbugankoranyambaga za Twitter na Facebook ndetse n’abakoresha mobile money, imyigaragabyo yabaye mu cyumweru gishize.

Abatavugarumwe na leta ya Perezida Museveni bavugaga ko ibi bikorwa ngo ari ikimenyetso cyerekana ko guverinoma iriho ishyize imbere ubucuruzi butanyuze mu mucyo isahura rubanda ngo yitwaje imisoro n’amahoro bya baringa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa