skol
fortebet

Uganda: Abapolisi 8 batawe muri yombi bazira gusinzira bari k’uburinzi

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Abapolisi umunani bo mu gihugu cya Uganda bafunzwe na Polisi ya Kampala nyuma yo gusinzira bari k’uburinzi.Aba bose basanzwe mu duce dutandukanye bari kuburinzi ariko basinziriye.
ACP Siraje Bakaleke, Umuyobozi wa Polisi mu gace k’amajyepfo ya Kampala wakoze iri genzura yatangaje ko yakoze iki gikorwa ahereye mu gace ka Entebbe agera mu mujyi wa Kampala asanga abapolisi bagera ku munani basinziriye kandi bari ku kazi.
Mu ijoro ryo ku wa 04 rishyira ku wa 05 Kanama uyu mwaka nibwo (...)

Sponsored Ad

Abapolisi umunani bo mu gihugu cya Uganda bafunzwe na Polisi ya Kampala nyuma yo gusinzira bari k’uburinzi.Aba bose basanzwe mu duce dutandukanye bari kuburinzi ariko basinziriye.

ACP Siraje Bakaleke, Umuyobozi wa Polisi mu gace k’amajyepfo ya Kampala wakoze iri genzura yatangaje ko yakoze iki gikorwa ahereye mu gace ka Entebbe agera mu mujyi wa Kampala asanga abapolisi bagera ku munani basinziriye kandi bari ku kazi.

Mu ijoro ryo ku wa 04 rishyira ku wa 05 Kanama uyu mwaka nibwo irigenzura ryakozwe. ACP Bakaleke wakoze iki gikorwa yahise ategeka ko bafungwa bose.

Ikinyamakuru Dailymonitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyanditse ko batemerewe kongera gusubira mu kazi, ngo bagomba kubanza kwitaba urukiko kugirango baburane kuri iki cyaha cyo gusuzugura akazi kabo.

Uyu muyobozi, ACP Bakaleke yavuze ko azakomeza iri kugenzura kugirango hamenyekane abapolisi badakora akazi, abasinzira n’abanebwe mu kazi bashinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa