skol
fortebet

Uganda: Polisi ifunze umugore wafatiwe ku mva ya Radio abyina yanitwaje ibyatsi

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2018

Sponsored Ad

Umwanditsi akaba n’umuririmbyi Radio Mowzey yashyinguwe mu cyumweru gishize ku ivuko aho Nyirakuru atuye mu gace ka Nakawuka Kagga ku muhanda ujya Entebbe, imva ye ikaba yafatiweho umugore bicyekwa ko yayikoreragaho imihango ya gipfumu.
Uyu mugore akaba yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda afatiwe ku mva ishyinguyemo Mowzey Radio ayikoreraho imihango byaketswe ko ari iya gipfumu.
Ugbliz yandikirwa muri Uganda iravuga ko ubwo uyu mugore yafatwaga yatangaje ko yari asanzwe ari inshuti na (...)

Sponsored Ad

Umwanditsi akaba n’umuririmbyi Radio Mowzey yashyinguwe mu cyumweru gishize ku ivuko aho Nyirakuru atuye mu gace ka Nakawuka Kagga ku muhanda ujya Entebbe, imva ye ikaba yafatiweho umugore bicyekwa ko yayikoreragaho imihango ya gipfumu.

Uyu mugore akaba yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda afatiwe ku mva ishyinguyemo Mowzey Radio ayikoreraho imihango byaketswe ko ari iya gipfumu.

Ugbliz yandikirwa muri Uganda iravuga ko ubwo uyu mugore yafatwaga yatangaje ko yari asanzwe ari inshuti na Radio.Yasanzwe abyina ku mva afite n’ibyatsi byinshi bikaba bikekwa ko ari imihango ya gipagani (gipfumu) yayikoreragaho.

Imbere ya Polisi, uyu mugore yavuze ko yahageze agamije gusengera Radio nk’inshuti ye kuko yakekaga ko yaba yaritabye Imana adakijijwe.Yafashwe mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare ari kumwe n’abandi bagabo batatangajwe umubare.

Mama wa Radio yavuze ko hari itsinda ry’amabandi rimutera mu rugo mu masaha ya n’ijoro bamwe muribo bitwajwe imihoro .Akomeza avuga ko umutekano we ari muke kuko hari byinshi bangiza mu rugo iwe ,mu gihe abaturanyi bamaze gusinzira bakajya kugituro cya Radio bagatangira gucukura .

Akavugako Polisi yonyine ariyo yatuma muri ako gace hagaruka umutekano

Uyu mugore yafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nakawuka mu gihe iperereza rikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa