Uganda yafunze akabari Umuhanzi Radio yakubitiwemo bikamuviramo urupfu

Imyidagaduro   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 1 February 2018 Yasuwe: 3862

Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Uganda rwafunze akabari ‘Da Bar’ umuhanzi Mozey Radio yakubitiwemo bikaba byamuviriyemo urupfu.

Urupfu rwa Radio waririmbanaga na Weasel mu itsinda rya Goodlife rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Uru rupfu rwakoze ku mitima ya benshi barimo n’ abahanzi bo mu Rwanda bakoranye indirimbo na Nyakwigendera Radio.

Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Uganda rwahise rushyira ahagaragara itangazo risaba ‘Da Bar’ gufunga imiryango igitaraganya.

Iryo tangazo rigira riti “Hashingiwe ku gikorwa kibi cyakuruye urupfu rw’ umuhanzi ukomeye Mozey Radio cyabereye muri Da Bar, urwego rushinzwe ubucuruzi rufunze aka kabari. Ni icyemezo kigomba guhita gishirwa mu bikorwa ako kanya”

Uru rwego rwamenyesheje ubuyobozi bw’ aka kabari ko nibutubahiriza iki cyemezo buracibwa amande ya miliyoni y’ amashilingi.


Itangazo rifunga akabari Radio yakubitiwemo

Magingo aya umurambo wa nyakwigendera Radio wamaze kugezwa iwe mu rugo aho wari utegererejwe n’ isinzi ry’ abantu. Ejo ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare hateganyijwe amasengesho yo kumusabira, biteganyijwe ko azashyingurwa bukeye bwaho ku wa Gatandatu.

Radio yakubitiwe mu kabari Da Bar tariki 22 Mutarama 2018, ahita agwa muri koma yashyizemo umwuka none tariki 1 Gashyantare 2018.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble harindintwari ally saif mubaraka zawahri

    abobantu Allah azabiture kubwi igikorwa cyibi bakoxe gusa radio rip gusa bakurikiranywe bahanywe

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Iradukunda Liliane w’imyaka 18, Nyampinga w’ u Rwanda 2018

Irushanwa rirangiye mu munsi umwe; Iradukunda Liliane umukobwa wahize...
24 February 2018 Yasuwe: 736 0

Tanzania: A.Y yakoze ubukwe bw’akataraboneka n’umunyarwandakazi...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, 2018 nibwo Umuraperi AY uri...
24 February 2018 Yasuwe: 1401 0

Hamaze kumenyekana umuhanzikazi uzasimbura Radio muri Goodlyfe

Umuhanzikazi, Sumi Crazy wo mu gihugu cya Uganda ni we ugiye gusimbura...
24 February 2018 Yasuwe: 1023 0

Keza wifotoje yikinze ibendera , yongeye kwifotoza mu buryo...

Umunyarwandakazi Niyigena Solange wiyita Keza Terisky ku mbuga...
24 February 2018 Yasuwe: 1171 0

Urutonde rw’ amafoto yavugishije benshi ku mbugankoranyambaga

Nkuko musazanzwe mu menyereye ko UMURYANGO tubagezaho amafoto atandukanye...
24 February 2018 Yasuwe: 1428 0

Ibikubiye mu kiganiro cya nyuma Muyoboke yagiranye na Charly&Nina mu...

Mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare,2018 rishyira ku wa 20 Gashyantare,2018...
24 February 2018 Yasuwe: 1757 0