skol
fortebet

Uko Aline Gahongayire abanye n’umugabo nyuma yo kwaka gatanya

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuhakanzika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yatunze urutoki itangazamakuru ryakomeje kwandika no gusesengura umubano wihariye yari afitanye n’umugabo we, ngo iteka yahoraga soma ibimwandikaho bihabanye n’ibyo azi.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yahaye RBA aho yasobanuraga byimbitse umuzingo w’indirimbo ‘New Women’ agiye gushyira hanze ikubiyemo ubutumwa butandukanye, yagizwemo uruhare rukomeye mu gucurangwa na Ishimwe Clement wa Kina Music.
Aline yavuze ko kuba (...)

Sponsored Ad

Umuhakanzika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yatunze urutoki itangazamakuru ryakomeje kwandika no gusesengura umubano wihariye yari afitanye n’umugabo we, ngo iteka yahoraga soma ibimwandikaho bihabanye n’ibyo azi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yahaye RBA aho yasobanuraga byimbitse umuzingo w’indirimbo ‘New Women’ agiye gushyira hanze ikubiyemo ubutumwa butandukanye, yagizwemo uruhare rukomeye mu gucurangwa na Ishimwe Clement wa Kina Music.

Aline yavuze ko kuba yaratandukanye n’umugabo we ari umugambi Imana yamuteguriye uko byose bizagenda kuva ageze ku Isi.Uyu muhanzikazi ukunze kwandika amagambo asubiza intege mu bugingo yavuze ko we n’umugabo we atari abanzi ndetse ko bavugana hagira ikiba buri wese akabwira undi.

Aline yatunze urutoki itangazamakuru ryenyegeje gushwana kwe n’umugabo we

Aha yatanze urugero aho yavuze ko mu minsi ishize yakoze impanuka agahamagarwa n’umugabo we amwifuriza gukira vuba.Aline yongeye gushimangira ko azabona undi mukunzi ndetse n’umugabo we akobana undi mugore umukwiriye.

Yagize ati “Iby’urugo rwanjye ni ibintu byambaje cyane birankomeretse mbese kuko nabigiyemo mbikunze mbishaka kandi ni igihe cyageze.Ntabwo narongowe mvuga ngo ndacyari umwana oya nabigiyemo mbikunze ariko sinagira amahirwe.”

Yakomeje avuga ko kuba urugo rwe rwarasenyutse bikamwangiriza ubuhamya ndetse n’ubuzima bwe atababaye cyane nk’uko yagize igikomere cyo kubura umwana w’Imfura we.

Ati “Kuba urugo rwanjye rwarabaye uko rwabaye cyangwa ukuntu byagenze byarambaje yego byaranyishe, byanyiciye ubuhamya byagize gute ariko icyambabaje kurushaho n’uko naburiyemo umwana w’imfura.”

Avuga ko nubwo yatandukanye na Gahima Gabriel akimwuba nk’umugabo we kandi akamusengera amusabira umugisha ‘Nzarinda pfa nyimwubaha’. Ati “Twarabyaranye niba kubana bidashobotse ariko ntabwo bivuze ko ari umwanzi wanjye cyane cyane ko ijambo ry’Imana rivuga ngo tubane na buri wese amahoro.”

Ahamya ko we n’umugabo we babanye neza kandi ko bakomeje kuvugana nk’uko byari bisanzwe bakibana.Ati “Ntabwo tubanye nk’umugabo n’umugore ariko tubanye nk’abantu Imana yaremye.”

Avuga ko kuba barabyaranye ari igihango gikomeye bagiranye kitatuma babaho nk’abahanzi .Ahamya ko kugeza ubu umugabo we ‘ntarashiraho isoni,tubanye neza mu buryo bwose.’

Ngo iyo arwaye aramusura ndetse nawe akamusura,yavuze ko atamenya ibibazo bye byose ariko ko bimwe muri byo abimenya ndetse bakanungurana ibitekerezo.Ngo ntabwo byakunze ko babana nk’umugabo n’umugore ariko ko isezerano bahamije rivuze byinshi.

Abajijwe ku itangazamakuru ryakomeje kwandika ibitandukanye ubwo we n’umugabo we bahamyaga ko bamaze gutandukana,Aline yavuze ko itangazamakuru rishatse rya kwica umuntu cyangwa se rikamuhesha umugati.

Ati ”Itangazamakuru rishatse ryakwica cyangwa rikazura kuko ryatangiye kubyandikaho nta nikintu twari twapfa so rero ni imwe mu nzira satani yagiye anyuramo kuko hari nk’Abantu bashobora kuvuga ngo Aline afite amahembe babikuye mu itangazamakuru bakavuga Gahima afite umurizo kubera iki itangazamuru?

Ngo ishusho bahawe n’itangazamakuru muri rubanda yabitsindishije gusenga no gushikama kuwo yemeye, avuga ko yatangiye kumva inkuru z’uko yashwanye n’umugabo bataramara ibyumweru bitatu barushinze.Ngo mu isengesho rye yabwiraga Imana ko niba ishobora guhindura ibihe ishobora no guhindura amakuru.

Muri Nzeli 2016 Aline Gahongayire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugabo we burundu. Avuga ko akiri muto ndetse ko n’umugabo we akiri muto ku buryo bombi bakongera kubona abakunzi.Aline akabona undi mugabo na Gahima akabona undi mugore.

Isenyuka ry’urugo rwa Aline na Gahima, ryatangiye mu gitondo cyo kuwa 13 Mutarama 2015. Umugabo we yatangaje ko yatandukaye n’umugore.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, Gahima na Aline bitabye urukiko kugirango bahabwe gatanganya dore ko n’ubundi bamaze hafi imyaka ibiri batabana.

Aline ni Umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba umunyamakuru, n’umunyamidelikazi, yatandukanye byeruye n’umugabo we, Gahima Gabriel.Muri Nzeli 2016
Abo bombi bitabye urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga mu karere ka Gasabo.Mu rukiko babanje gusabwa kwiyunga ariko baranagira bavuga ko bahisemo inzira yagatanya.

Ibitekerezo

  • Aline mukobwa mwiza,ni benshi uhagarariye,twashatse twese twakunze,twariyubashye ndetse ubukwe buratahwa,tugeze mu rugo turashoberwa usibye nu urukundo wabuze hakiyongeraho inkoni ni inshyuro,ukihangana umutima ukabyimba ukajya useka kandi ufite imirambo yi inshyi zu umugabo wagiriye ibanga ngo hato udasenya ,akanagukubita yasinze atanaharaye ukiyumanganya byagera aho ugafata icyemezo aho hanze aha babyita guseba ugasubira iwanyu naka gahinda kose ,barangiza bakirirwa bagukoba ngo warasenye batazi agahinda wabayemo,umugabo kuko benshi babashyigikira akabyuririraho ngo waramusuzuguraga warabeshyaga....wakwibuka kp ubitse byinshi bye mu mutima byu ubugome yagukoreye ukibaza niba Imana yarakwibagiwe.wowe wagiye mu itangzamakuru uri umustar ariko abenshi ni abasoma ibyawe bakubika umutwe kuko bazi agahinda uba urimo.so courage ,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa