skol
fortebet

Uko ihame ry’uburinganire ryumvikanye kwa Knowless na Clement

Yanditswe: Saturday 23, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyikazi Ingabire Jeanne Butera [Knowless] avuga ko mu rugo rwe na Ishimwe Clement ihame ry’uburinganire ryubahirizwa ku kigero kirenze icyo benshi batekereza, ngo Clement ashobora guheka umukobwa we ‘Ishimwe Or Butera’.
Clement n’umutambukanyi we Knowless batuye i Kanombe hafi n’urugo rw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana ni mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.Bafitanye umwana w’imfura w’umukobwa bise ‘Ishimwe Or Butera’ akaba isoko isendereza ibyishimo nk’uko bombi (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyikazi Ingabire Jeanne Butera [Knowless] avuga ko mu rugo rwe na Ishimwe Clement ihame ry’uburinganire ryubahirizwa ku kigero kirenze icyo benshi batekereza, ngo Clement ashobora guheka umukobwa we ‘Ishimwe Or Butera’.

Clement n’umutambukanyi we Knowless batuye i Kanombe hafi n’urugo rw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana ni mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.Bafitanye umwana w’imfura w’umukobwa bise ‘Ishimwe Or Butera’ akaba isoko isendereza ibyishimo nk’uko bombi bakunze kubigarukaho.

Uburinganire; ni imvugo izwi na benshi ikaba gahunda ya Leta mu guhamya no gukangurira umugore ko icyo umugabo yashobora nawe yagikora.Iyi gahunda ariko ntiyumvikanye neza kuko hari abagabo basigaye bavuga ko bakubitwa n’abagore babo bitwaje ko ari uburinganire.

Knowless avuga ko umugabo we buzuzanya

Knowless we avuga ko gushinga urugo birenze uko umuntu abyumva mu ntekerezo ngo ni ishusho nziza isobanura uburyo umuto n’umukuru bakorana m’ubwubahane kandi bakagera ku iterambere.

Yagize ati :” Birenze no gutezwa imbere, kugira umuryango ni kugira inshuti mwiyumvanamo cyane.Ntabwo umuryango bivuze ngo umwe akandamwize.Nta boss uhari, umuto agomba kumenya ko ari muto akagira icyubahiro aha abakuru, ariko nanone umukuru hari icyo agomba umuto .Icyo nakwizeza cyo nshuti yanjye,…”

Abajijwe niba Clement ashobora guheka umwana,akamumesera, akamugaburira, Butera ati “Cyane rwose’.Yumvikanishije ko mu rugo rwe n’umugabo we buzuzanya muri byose.Ngo Clement aheka umwana, akamumusera, akamwambika cyangwa ngo yanamesera Knowless abaye adahari.

Knowless uri mu myiteguro yo gukora igitaramo yafatanyije na Bruce Melody akomeje kwerekana bamwe mu bantu yizeye ko bazitabira igitaramo cye.Aganira na Isango Star yabajijwe uko yabonye Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Diane Gashumba nyuma y’uko bahuye akamwemerera ko azitabira igitaramo cye.

Yagize ati “Arisanzuye ku bantu bose nizera ko yaba ari minisiteri ayoboye nabo ayobora bamwiyumvamo ijana ku ijana kubera y’uko ni umuntu witonde kandi wisanzura ku bantu bose.”

Ku bijyanye naho yivuriza, yavuze ko nta vuriro ryihariye agira yivurizamo ariko ko iyo hari aho bikenewe afite aho ajya akavugwa. Ngo mubyo yumvanye Minisitiri Gashumba harimo guharanira iterambere ry’umugore ati “Aharanira kwishyira ukizina k’umugore ndetse no kuzuzanya k’umuryango nyarwanda afatanyije natwe abanyarwanda.Ni umubyeyi witonda kandi wumva abantu .”

Muri serivisi z’ubuzima zitangwa avuga ko hari izo bashyizemo akumva ziramunyuze, ati “Harimo ibintu byinshi birimo gukangurira abanyarwanda kwipimisha, gutanga amaraso.Hari ibintu byinshi bijyane n’ubuzima kandi bifasha sositeye nyarwanda hari n’ikindi tumaze iminsi twumvise cyo guca shisha.”

Yavuze ko kuba SHISHA yaraciwe nta kibazo yabigizeho kuko n’ubundi ngo SHISHA yajyaga yifashishwa mu gushyiramo ibindi biyobyabwenge. Yungamo ati “ Mu bintu bihangayikishije ubu ngubu hari ikibazo cy’ibiyobyabwenge; Uko njyewe mbibona hari abantu benshi bifashishaga SHISHA bagashyiramo ibindi biyobyabwenge bagaha abantu ndetse n’abana bakaba babikururaho."

Yahakanye ko yigeze akoresha SHISHA ati "Oya ni ukubyumva babivuga gusa.”.Yasabye Leta ndetse n’abaturage guhagarukira kurwanya ibiyobyabwenge kugirango bicike mu baturage.

Knowless na Clement

Itabi rya SHISHA ryarakumiriwe

Knowless aherutse kugirana ibiganiro na Min.Dr Diane Gashumba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa