skol
fortebet

Uko umugambi wo gutoroka igihugu wacuzwe hagati ya Meddy na The Ben

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyarwanda, Meddy uri mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi yatangaje ko yavuye mu gihugu mu 2010 afite umugambi wo gutoroka ariko ngo yatunguwe no gusanga na mugenzi we, The Ben nawe yari afite uwo mugambi wo kwigumira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Ten Tonight cyatambutse kuri Radio 10 kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2017. Uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko yavuze ko icyatumye atoroka igihugu harimo no gushaka ubuzima, ngo nk’umusore (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyarwanda, Meddy uri mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi yatangaje ko yavuye mu gihugu mu 2010 afite umugambi wo gutoroka ariko ngo yatunguwe no gusanga na mugenzi we, The Ben nawe yari afite uwo mugambi wo kwigumira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Ten Tonight cyatambutse kuri Radio 10 kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2017. Uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko yavuze ko icyatumye atoroka igihugu harimo no gushaka ubuzima, ngo nk’umusore yagombaga kuva iwabo nawe agatangira gushaka umugati ashima bikomeye Leta y’u Rwanda yumvise amahitamo y’abo.

Yakomeje avuga ko ubwo yavaga mu Rwanda ari kumwe na The Ben bagiye kuririmba muri Amerika muri Rwanda Day yaberega I Dallas, batari bavuganye niba baza gutoraka igihugu. Yagize ati “jye navuye mu gihugu ntigeze nganira na The Ben kubyerekeye iyo gahunda….Tugezeyo navuganye nawe numva nawe icyo gitekerezo aragifite.”
Ngo Meddy yabaye nk’utunguwe ariko nanone yumva arasubijwe kuko yari agiye kugumana n’umuvandimwe we banatangiranye muzika guhera mu 2008.Avuga ko bakimara gupanga uwo mugambi baririmbye ariko nyuma abo bari kumwe ngo ntibamenye aho banyuze.

Ati “bisa n’aho The Ben yari yamaze kubitegura uko bizagenda byose…Nabaye nkumubwira gahunda numva nawe yari ayisanganywe.”
Meddy wamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Slowly’ avuga ko aticuza kuba baratorotse Igihugu kuko mu myaka igera kuri irindwi bamazeyo bize byinshi kandi ubuzima bwarahindutse kuburyo bugaragarira buri wese.

Abajijwe niba na gihe cyageze ngo yumve yifuje kuvayo bitewe n’ibibazo yahuraga nabyo, yavuze ko hari igihe ‘yumva adahuza neza n’abahatuye ahanini binyuze mu rurimi’, ngo byatumye yiga umunsi ku wundi icyongereza kugirango azabone uko avugana n’abatuye Amerika.

Iki kibazo cyo gutoroka igihugu, Meddy agisubije nk’uwaje witeguye kubizwa cyane ko mugenzi we, The Ben yakomeje kugaragaza uburakari mu gusubiza iki kibazo ubwo yabaga ari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yumvikanaga ashwana n’ubajije icyo kibazo, yanasubizaga ko yaje mu Rwanda atiteguye kucyibazwa ariko kuruhande rwa Meddy abaye umuhamya wo kuvuga ukuri kose kurusha The Ben.

Mu gitaramo The Ben yakoreye muri Kigali Convention Center, yanaboneyeho guhamya ko azaba ari mu bitabiriye igitaramo Meddy azakorera i Nyamata mu karere ka Bugesera muri ‘Beer Fes’.

Kugeza ubu, Meddy aravuga ko ari mu Rwanda mu bitaramo bizazenguruka igihugu akabona kuzasubira muri Amerika. Avuga ko mu myaka irindwi ahamaze yamaze kuba rwiyemezamirimo, akurikirana amasomo ndetse hari n’uruganda rw’imodoka kuri ubu akoramo.

Meddy yisanze ahuje umugabi na The Ben wo gutoroka igihugu cy’u Rwanda

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuririmba mu gitaramo ‘Urugwiro Conference’. Bamaze kuririmba bafashe umwanzuro wo kugumayo. Icyo gihe abantu benshi bavuze ko batorotse kandi ko batazigera babarirwa na Leta y’u Rwanda yari yabahaye ’Passe ports diplomatiques’.

Ibitekerezo

  • Abanyamakuru nti mukabare inkuru mukabya murumva ukuntu mukoresha amagambo ashaririye ngo batorotse igihugu bajya kugitoroka se bari bafunze

    Bagiye gukomereza ubuzima ahandi naho hatoroka ufunzwe naho ibya passeport yaba diplomatique, yaba de service yaba ordinaire itari iya leta niyihe

    Bagiye gukomereza ubuzima ahandi naho hatoroka ufunzwe naho ibya passeport yaba diplomatique, yaba de service yaba ordinaire itari iya leta niyihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa