Umu ‘Bouncer’ ushinjwa kwica Radio yafashwe, iwe hangijwe bikomeye-AMAFOTO

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 5 February 2018 Yasuwe: 5740

Godfrey Wamala uzwi nka Troy amafoto ye yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize bivugwa ko ariwe wishe Sekibogo Moses Nakintije [Radio], mu ijoro ryakeye yaraye atawe muri yombi na Polisi ya Uganda.

Polisi ya Katwe mu gace ka Kyengera yafashe uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko kugirango ahatwe ibibazo asobanura uko byagenze kugira ngo Radio yicwe.Uyu musore yari yabanje kwihisha ku nshuti ye ituye Kyengeraa ari naho Polisi yamusanze.

CP. Frank Mwesigwa wavuze mu izina rya Polisi yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize uruhare mu iyicwa rya Radio batabwe muri yombi,ngo bamaze gutegura ikirego.

Urugo rwa Troy, umu-Bouncer wamukubise yatewe mu rugo rwe kuri uyu wa Gatandatu n’abafana b’uyu muhanzi bangije byinshi mu bikoresho byari mu nzu ye.

UGBLIZ yandikirwa muri Uganda iravuga ko mbere y’uko umuhango wo gushyingura Radio urangira, itsinda ry’abafana ba Good Life ryabarizwagamo uyu muhanzi bateye urugo rw’uwamukubise bitewe n’agahinda n’ishavu bagize,ngo bavuye ku irimbi bajya mu rugo rw’uyu musore batangira kumenagura bimwe mu bintu biri mu nzu ye banangiza amadarishya n’inzugi.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo Radio yajyanywe igitaraganya ku bitaro bya Case Clinic i Kampala ariko bavuga ko batamwakira bamukomezanya mu bitaro bikuru ari naho yaguye nyuma yo kuva muri koma mu gihe kitagera no ku isaha nk’uko amakuru abivuga.

Umu ’Bouncer’wakubise Radio yafunzwe

Mu gitondo cyo ku wa 01 Gashyantare, 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Radio.Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko Radio akimara gukubitwa atahise ajyanwa mu bitaro ahubwo ko yerekejwe kwa muganga hashize iminsi nk’itatu nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byo kuvira mu bwonko.

Radio yakubiswe ari kumwe na Producer Washington akaba ari n’umwe mu batabarije uyu muhanzi.Ngo nyir’akabari yasabye abashinzwe umutekano guterura Radio bakamushyira hanze ya kabari kugirango iperereza rizerekane ko ariwe wateje akavuyo ubwo yasohokaga muri ako kabari.


Binavugwa ko nyir’akabari yari asanzwe afitanye amakimbirane n’uyu muhanzi kuva cyera.Mu bashinjwa urupfu rwe harimo Washington, nyir’akabari, umu ‘Bouncer’ na Jeff Kiwa wahoze ari umujyanama we.

Uyu Troy wafunzwe yari asanzwe aba I Dubai mu myaka yashize , yaje kugaruka muri Uganda yubaka umubiri ashyirwa mu itsinda rishinzwe gucunga umutekano w’akabari Radio yakubitiwemo ‘De Bar’.


Intandaro yo gukubitwa kwa Radio ntivugwaho rumwe kuko hari amakuru avuga ko Radio yakubiswe nyuma yo gucira boss w’akabari,ngo uyu mu ‘Bouncers’ yahise afata Radio mu mashati amubwira ko adakwiye gucira Boss we. Amakuru avuga ko intandaro y’ ibi byose ari uko Radio yagiye kunywera kuri ako kabari umuhereza amuzanira inzoga ipfunduye.

Aka kabari Radio yakagezemo ahagana saa munani z’ijoro ari kumwe na Washington bavuye gutunganya Album ya Gospel yarimo akora.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyina wa Wema Sepetu yagize icyo abwira Diamond wababajwe nuko umukobwa we...

Mariam Sepetu nyina wa Wema Sepetu yabwiye Diamond ko umukobwa we...
21 October 2018 Yasuwe: 2138 0

Ikimenyetso kigaragaza ko Bebe Cool afitanye umubano mwiza na Perezida...

Ikimenyetso kigaragaza ko Perezida Museveni afitanye umubano mwiza na Bebe...
21 October 2018 Yasuwe: 1191 0

Umukobwa waryamanye na Diamond yanenze byeruye uburyo atera...

.Umukobwa yanenze Diamond uburyo atera akabariro .Lynn ntiyumva uburyo...
21 October 2018 Yasuwe: 4365 0

Victoria Beckham yarijijwe cyane no kumva ko ashobora gutandukana na David...

Umunyamideli Victoria Beckham w’imyaka 44 usanzwe ari umugore w’uwahoze ari...
21 October 2018 Yasuwe: 2307 0

Rwanda Music Federation yagize icyo isaba Nyirasafari Espérance wagizwe...

Mu nyandiko bashyize hanze bifashishije urukuta rwabo rwa Instagram...
20 October 2018 Yasuwe: 787 0

Sheebah Karungi yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yuko yiswe indaya

Sheebah Karungi yavuze ko agiye guhindura imyambarire ye kubera uburyo...
20 October 2018 Yasuwe: 2224 0