skol
fortebet

Umubeyi wa Miss Elsa yampuhaye impanuro mbere yo kwerekeza muri Miss World 2017

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati akaba umubyeyi wa Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yatangaje ko umukobwa we ntatambikwa ikamba rya Miss World 2017 azabyakira, ariko ngo bamwibukije impanuro azakenyereraho mu rugendo agiye kumaramo amezi agera kuri abiri.
Miss Elsa w’imyaka 19 y’amavuko, ukunda guseka akagira amenyo yererana mu ishinya; yabyawe na Samuel Mana na Mukandekezi Christine akora akazi k’ubucuruzi, batuye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa (...)

Sponsored Ad

Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati akaba umubyeyi wa Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yatangaje ko umukobwa we ntatambikwa ikamba rya Miss World 2017 azabyakira, ariko ngo bamwibukije impanuro azakenyereraho mu rugendo agiye kumaramo amezi agera kuri abiri.

Miss Elsa w’imyaka 19 y’amavuko, ukunda guseka akagira amenyo yererana mu ishinya; yabyawe na Samuel Mana na Mukandekezi Christine akora akazi k’ubucuruzi, batuye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro.

Aganira na Isango Star, Samuel Mana yavuze ko ibizava mu irushanwa umukobwa we agiye kwitabira byose azabyakira we ahamya ko ari umugambi w’Imana.Yavuze ko umukobwa amushyigikiye kuva ku munsi wa mbere kuzageza agarutse.

Yabajijwe uko yiyumva iyo abonye umukobwa ahabwa inshingano zo guhagararira igihugu akanitabira amarushanwa akomeye nka Miss World 2017.

Yagize ati “Mbifata neza, ni ibyishimo, ni iby’agaciro kubona warabyaye umwana akaguhesha ishema agahesha ni ishema Igihugu cye.”

Uyu mubyeyi yabajijwe impanuro yaha umukobwa we w’imyaka 19 y’amavuko dore ko agiye kumara amezi agera kuri abiri aba mu Burayi aho agiye gukorera ibikorwa bitandukanye.

Miss Iradukunda Elsa yahawe ibendera ry’u Rwanda,yavuze ko intumbero afite imbere y’ibindi ari ukuzaserukana ishema muri Miss World, agahagararira igihugu neza.

Yavuze ko impanuro basanzwe bazimuha ahubwo ko ari ukumwibutsa, ngo no mu gihe yahataniraga ikamba ababyeyi bombi bamubaye hafi kuva ku munsi wa mbere kugeza agaragiwe n’ibisonga bibiri.

Mu magamboye yagize ati “Impanuro ni isanzwe,niyo dusanzwe tumuha ni igihe kitaragera ngo ajye guserukira igihugu twamuhaga impanuro zo kwiyubaha, zo kwihesha agaciro zo kwitwara neza muri rusange.

Abajijwe icyo yasaba abanyarwanda kugirango umukobwa we abashe gutorwa yegukana ikamba rya Miss World 2017, yagize ati “Icyo nifuza ko abanyarwanda bakora ni ukumushyigikira mu buryo bwose bushoboka ari ubw’amasengesho n’ubundi bufasha bwose bwashoboka.

Avuga ko nk’umubyeyi amwifuriza intsinzi ‘ko yakwegukana ikamba ry’isi’. Ngo umukobwa we atabashije kwinjira muri 24 muri Miss World 2017, yabyakira kuko ‘mu marushanwa haba gutsinda no gutsindwa.’

Ati “Uzatsinda nzabyakira, nawe natsinda nzabyinshimira ntadatsinda nzabyakira nk’uko Imana izaba yabikoze.’

Mu ijoro rya taliki 25 Gashyantare 2017 Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Miss Elsa agiye kwitabira Miss World amaze gukora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo kuvuza abantu 200 bari barwaye ishaza mu maso, gusura inganda zitandukanye zikora ibikorerwa mu Rwanda no gushishikariza Abanyarwanda gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Miss Elsa azahaguruka mu Rwanda ku itariki 24 Nzeli 2017 akazajya mu Budage, Suede, Ububiligi no mu Buholandi aho azahita akomereza muri Miss World mu Bushinwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 24 Nzeri 2017, Miss Elsa yahamije ko azitabira Miss World adashyize imbere kwegukana ikamba kuko ngo agiye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda.

Agira ati “Icyo nzitwaza ni ukuba uwo ndiwe. Ngiye nk’uhagarariye igihugu. Ndamutse ngiye nshaka ikamba nka Elsa naba nirebye gusa.”

Akomeza agira ati “Icyo nshyize imbere ni ukwerekana ishusho y’u Rwanda. Umugambi ni ukuba umunyarwandakazi. Sinzigana abo nzabona kuko bishobora gupfa kurushaho, sinumva ko ntatahanye ikamba hari icyo naba nishinja.”

Samuel Mana, umubyeyi wa Miss Iradukunda Elsa aha yari yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru

Photos:Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa