Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera amashusho yagiye hanze y’umubikira wagaragaye ari kubyinira indirimbo ya Timaya yitwa I Concur mu kirori yari yatumiwemo birangira abantu bamufashe amashusho barayakwirakwiza.
Uyu mubikira yatumye benshi batungurwa bitewe nuko abihaye Imana bazwi nk’abantu batuje batanakunda indirimbo zisanzwe.
Nyuma y’aho amashusho y’uyu mubikira ari kubyina ashyiriwe kuri Twitter ya @Naija_PR,abantu benshi bahise bayakwirakwiza ndetse abarenga ibihumbi 4000.Benshi batangajwe nuko uyu mubikira yabyinye neza akajyana n’umuziki.
Uyu mubikira yakomeje kubyina n’igihe MC yarimo kuvuga n’ijambo ndetse yari afite n’ibyishimo byinshi.
Abantu benshi bavuze kuri uyu mubikira barimo uwagize ati “Ishimire ubuzima..”Undi yagize ati “Uyu ntiyaba umugatolika n’uburyo mbazi.”
Undi yamugiriye inama ati “mubikira,ntugire ikintu ufata.”
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter
yari yasinze