skol
fortebet

Umubyeyi ubyara Miss Mwiseneza Josiane yapfiriye muri Uganda

Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe mu mwaka wa 2019 (Miss Popularity 2019), yagize ibyago byo kubura Se witabye Imana ari mu gihugu cya Uganda.

Sponsored Ad

Josiane w’imyaka 23 n’umwari wavukiye mu karere ka Karongi ahitwa i Rubengera, akaba yarabaye ikimenyabose mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aho yanegukanye ikamba ry’umwari ukunzwe kurusha abandi.

Kuri ubu, Mwiseneza yagize ibyago byo kubura Se umubyara, witabye Imana ari mu gihugu cya Uganda nkuko abaturanyi b’umuryango we babyemereye Umuseke.

Se wa Josiane ngo magingo aya ntago hari hamenyekana impamvu y’urupfu rwe, gusa ngo hategerejwe ko umurambo we ugezwa mu muryango we.

Ibitekerezo

  • Pole kuri Miss wacu Mwiseneza Josiane. Ihangane iby’isi niko bigenda.

    Birababaje cyane.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa