skol
fortebet

Umubyeyi wa Jules Sentore yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 14, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi mu njyana Gakondo Jules Sentore ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana azize indwara ya kanseri.
Mama wa Jules Sentore warurwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa saba zo mu gicuku.
Umuhanzi Masamba Intore[musaza wa nyakwigendera] yatangaje ko ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018 mushiki we Umutako Fanny yatangiye gukomerezwa cyane ndetse yari yashyizweho imashini zimufasha (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi mu njyana Gakondo Jules Sentore ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana azize indwara ya kanseri.

Mama wa Jules Sentore warurwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa saba zo mu gicuku.

Umuhanzi Masamba Intore[musaza wa nyakwigendera] yatangaje ko ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018 mushiki we Umutako Fanny yatangiye gukomerezwa cyane ndetse yari yashyizweho imashini zimufasha guhumeka.

Yagize ati “Ejo nagiye kumureba, wabonaga mu by’ukuri ko yatangiye kubabara cyane […] Yari yagiye muri coma, ntabwo yavugaga, urabyumva ko byari bikomeye. Muri iri joro rero nibwo yigendeye, byabaye nka saa saba za nijoro.”

Umubyeyi wa Jules Sentore witwa Umutako Fanny, ni umwe mu bana ba Sentore Athanase, ni we ugwa mu ntege Masamba Intore. Umutako wari uzwi ku kazina ka ‘Buce” asize abana babiri Jules Sentore na mushiki we witwa Harima.

Umuryango wa Sentore ugiye guterana utegure ibijyanye n’imihango yo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa