skol
fortebet

Umubyeyi wa Nasson yapfuye

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Nshimiyimana Naason wamenyekanye mu muziki nka Naason, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura se umubyara, Jumaine Athanase, witabye Imana .

Sponsored Ad

Jumaine Athanase, se wa Naason, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira 29 Werurwe 2020, akaba yaguye mu rugo iwe aho yari atuye mu murenge wa Kimisagara, ahitwa Kamuhoza mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

Uyu mubyeyi akaba yari amaze imyaka 17 abana n’ubumuga bw’ingingo (Paralysis), akaba asize umugore n’abana 8 barimo na Nshimiyimana Naason, akaba atabarutse yari afite imyaka 67 y’amavuko.

Kuba Naason yarabaye umuhanzi ntibyapfuye kuza gusa, abikomora kuri se Jumaine Athanase kuko na we yari umunyamuziki, aho yacuranze mu ma orchestre atandukanye harimo na Orchestre Les Phelos. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Ibitekerezo

  • Uwo mubyeyi Imana imwakire kdi twihanganishije abasigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa