skol
fortebet

Umubyeyi wa Oprah yafashwe n’ikiniga ubwo basuraga imva ya Katauti-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Irene Uwoya Prancras wamamaye nka Oprah muri filime aherekejwe na nyina ndetse n’umwana yabyaranye na Katauti basuye imva y’uyu mukinnyi witabye Imana mu buryo butunguranye.
Mu ijoro ryo kuwa 17 Ugushyingo 2017 nibwo Oprah n’abo mu muryango we bageze ku kibuga cy’indege mpuzahamaga cya Kigali baje gukura ikiriyo cy’uwahoze ari umugabo we, Ndikumana Hamadi Katauti wapfuye.
Ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 aba bombi basuye imva ishyinguyemo nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti.Oprah (...)

Sponsored Ad

Irene Uwoya Prancras wamamaye nka Oprah muri filime aherekejwe na nyina ndetse n’umwana yabyaranye na Katauti basuye imva y’uyu mukinnyi witabye Imana mu buryo butunguranye.

Mu ijoro ryo kuwa 17 Ugushyingo 2017 nibwo Oprah n’abo mu muryango we bageze ku kibuga cy’indege mpuzahamaga cya Kigali baje gukura ikiriyo cy’uwahoze ari umugabo we, Ndikumana Hamadi Katauti wapfuye.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 aba bombi basuye imva ishyinguyemo nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti.Oprah n’umuryango we baturutse muri Tanzania bageze mu Rwanda batinzeho kubera babanje kugira ikibazo cy’ibyangombwa.

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo nibwo bafashe indege iberekeza mu Burundi aho bivugwa ko bagiye gusuura umuryango wa Ndikumana utuye muri iki gihugu aho bazava berekeza muri Tanzaniya ku ivuko.

Kugeza ubu, uyu mugore yamaze kurushinga n’undi mugabo w’umuraperi wo muri Tanzania witwa Dogo Janja. Oprah na Katauti babyaranye umwana w’imfura witwa Krish. Oprah yageze mu Rwanda yambaye ikanzu y’umukara atandiye hose kuburyo bitari byoroshye kumubona mu maso. Yari kumwe n’umubyeyi we bagaragazaga agahinda n’amarira.
REBA AMAFOTO:

Umubyeyi wa Oprah kwihangana byanze

Nyina wa Oprah yaranzwe n’amarira menshi

Amafoto:Inyawanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa