’Umubyeyi wanjye yari akarusho’ Jules Sentore

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 14 March 2018 Yasuwe: 1773

Umuhanzi Jules Sentore yatangaje ko nyina witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yamubereye umubyeyi mwiza kuko ntacyo yigeze amuburana

Sentore yatangarije UMURYANGO ko nyina yakundaga kuganira na nyina wari umuhanzi akaba n’ intore. Uyu mubyeyi yitabye Imana ahagana saa saba zirenzeho iminota 25 aho yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe .

Mu kiganiro twagiranye yatubwiye ikintu yibukira umubyeyi we mu bihe byose bamaranye adusubiza ko ubusanzwe umubyeyi we yari umuntu uzi gusabana kandi azi kubana n’ abantu neza .

Yagize ati “ Umubyeyi wanjye yari umuntu uzi gusabana kandi azi kubana n’ abantu neza nubwo benshi benshi bitaba Imana bakavuga ko ibi byose bari babifite gusa umubyeyi wanjye byari akarusho kuko yari intore,umuhanzi,kandi nanjye ubwanjye nacyo ntigeze muburana."

Mu gihe bamaranye hari ibihe by’ ingenzi bagiranye harimo kuba baragiye bagirana ibiganiro byinshi ndetse amugira n’ intama zitandukanye.

Yasoje avugako umunsi wo gushyingura umubyeyi we mu cyubahiro uraza gutangazwa bakiri mu nama. Uyu mubyeyi yazize indwara ya kanseri.

Inkuru bifitanye isano :UMUBYEYI WA SENTORE YITABYE IMANA

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo wafunzwe azira gusambanya ihene zigapfa yahanishijwe igihano...

Umugabo wo muri Kenya watawe muri yombi na Police kubera icyaha cyo...
20 April 2018 Yasuwe: 4247 0

Ali Kiba yaraswe amashimwe n’imfura ye y’umukobwa igira nibyo imwifuriza mu...

Amiya Ally Kiba umukobwa w’ imfura ya Ali Kiba yamwifurije ishya n’ihirwe mu...
20 April 2018 Yasuwe: 2825 0

Amafoto yaciye ibintu:Ubusinzi,Impanuka,gutendeka abantu kuri moto ni bimwe...

Mu mafoto yaciye ibintu ku mbuga za interinet turasangamo amafoto agaragaza...
20 April 2018 Yasuwe: 8011 0

Katy Perry yatunguranye aca i Pantalo yari yambaye ahenera abantu bose bari...

Umuhanzikazi Katy Perry akomeje gukora udushya dutandukanye mu irushanwa...
20 April 2018 Yasuwe: 1719 0

Dore urutonde rw’abahanzi 10 bo muri Uganda b’inkandagirabitabo ’batize...

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’abahanzi bagorwa cyane n’ururirimi...
20 April 2018 Yasuwe: 2747 0

Amafoto yaciye ibintu:Umusore yagaragaye akorakora mu matako y’inkumi byitwa...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo abanyarwandakazi babiri bashyize...
19 April 2018 Yasuwe: 11886 0