Umufana ukomeye wa Rayon Sports Rwarutabura bari bamukuyeho iyo kotsa ubwo yageragezaga kubyinisha Marina[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 1 March 2019 Yasuwe: 11881

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare Rwarutabura uzwi mu bafana bakomeye ba Rayon Sports, bari bamukuyemo iyo kotsa yihaye kujya kubyinisha Marina.

Hari mu gitaramo cyahuje abahanzi batandukanye bataramiyemo abatuye i Musanze.

Abahanzi batandukanye basusurukije abantu benshi bari bahuriye muri Stade Ubworoherane iri mu mujyi wa Musanze, Marina ageze ku rubyiniro ni bwo Rwarutabura yari ahuye n’akaga.

Marina yageze ku rubyiniro abyinisha umubyimba ari nako azunguza ikibuno bikarangaza benshi mu bari aho, hari aho yageze asaba ko umusore yamubyinisha, hazamuka umwe barabyinana.

Marina ari kubyina ni bwo Rwarutabura yuriye urubyiniro nk’iya gatera ashaka kubyinisha uyu muhanzikazi,ahageze abari bashinzwe umutekano bari bamurabye ivu, bahamukura nabi kuko nta wari umuhamagaye.

Iki gitaramo cyahuje abahanzi batandukanye nka Butera Knowless, Riderman, Social Mula, Dream Boys, Marina, Igor Mabano na Sintex.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba uburanga bw’umukobwa watorewe kuba nyampinga wa Tanzania...

Umukobwa witwa Sylvia Sebastian ari mu byishimo byinshi byo kuba ariwe...
25 August 2019 Yasuwe: 3292 0

Young Grace yahaye isezerano rikomeye imfura ye yibarutse

Umuhanzikazi Young Grace wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop mu muziki...
25 August 2019 Yasuwe: 2094 1

Vera Sidika yitabiriye ibirori bya Tanasha yambaye ikariso n’isutiye gusa...

Umukobwa witwa Vera Sidika waje mu birori bya Tanasha Donna ubwo yari...
25 August 2019 Yasuwe: 6856 1

Umukobwa wa Lil Wayne yaciye ibintu kubera amashusho yashyize hanze akimara...

Umukobwa w’umuraperi Lil Wayne witwa Reginae Carter yamaze kugura inzu ye...
25 August 2019 Yasuwe: 5958 0

Umuhanzi Nyarwanda Christopher araburira abantu bakoresha Facebook

Umuhanzi Nyarwanda Muneza Christopher wamenyekanye nka Christopher mu...
24 August 2019 Yasuwe: 2019 0

Niswe imbwa nishakaho umurizo ndawubura-Bishop Gafaranga

Bishop Gafaranga ni umwe mu banyarwenya bibanda cyane ku bakozi b’Imana...
24 August 2019 Yasuwe: 2463 0