skol
fortebet

Umufana wa Sheebah Karungi yahishuye ko uyu muhanzikazi afite imyaka 40 biteza intonganya

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umwe mu bantu bazi neza Sheebah Karungi yatangaje ko uyu muhanzi afite imyaka 40 biteza amagambo ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihe Sheebah we yamwise umurwayi wo mu mutwe.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzikazi Sheebah Karungi ukomoka muri uganda yagize isabukuru y’amavuko aho abantu batandukanye bamwifurije isabukuru nziza gusa bamwe bakomeza kugira amatsiko yo kumenya imyaka yuyu muhanzikazi gusa bibabera ingora bahizi.

Sheebah Karungi ukunze kuterura imyaka ye yavuze ko kuri ubu yujuje imyaka 29 y’amavuko gusa umwe mu bafana be bamuzi yatangaje ko abeshya kuko ngo imyaka ye iyigabanya buri uko umwaka urangiye we yise kwigira muto kandi ashaje.

Mu butumwa Sheebah yashyize kuri Instagram konte ye yavuze ko kuri ubu yujuje imyaka 29 y’amavuko ndetse ko yatangiye kwimenyera ibye kuva ku myaka 15y’amavuko aho yirukanwe iwabo agatangira kwishakira amaramuko akora imirimo itandukanye imuha amafaranga.

Gusa nyuma yuko atangaje bino habonetse undi muntu umuzi uvuga ko bibabaje kubona uyu mukobwa yigabanyiriza imyaka.

Yagize ati” Mu mwaka wa 2006 mu gihe nari mfite imyaka 10 we yari afite imyaka 23 bivuga kuri ubu yu muhanzi yakabaye nibura afite imyaka 35 cyangwa irengaho kuko icyo gihe iyo myaka niyo nzi neza ko yari afite."

Mu gisubizo Sheebah yasubije uyu mufana yamubwiye ko ibyo yavuze ntareme bifite ndetse ko afite ikibazo mu mutwe we.

Ati” Ibyo uvuze ntareme bifite ,ndetse ukuri kuzahora ari ukuri ,Niba warabuze ubwenge cyangwa ufite ikindi kibazo cy’imyumvire cyangwa cy’ubujiji simbizi gusa isanzure wongereho ibyo ushaka.” akurikizaho utu [Imoji] Duseka.

Uyu muhanzikazi akunzwe kuvugwaho kudatangaza imyaka ye aho akenshi bamwe mu bantu bifuza kumenya imyaka ye gusa ntibiramenyekana ,si we gusa kuko n’umuhanzikazi Desire Luzinda n’imwe mu bahanzikazi batajya bifuza gutangaza imyaka yabo aho benshi bibaza impamvu ibibatera gusa ntiramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa