Umufana yafuhiye Meddy mu buryo budasanzwe ku buryo ashobora no gukora igikorwa kitari cyiza(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 10 November 2017 Yasuwe: 5574

Umuririmbyi Ngabo Jobert Medard wamamaye nka Meddy yashyize hanze amashusho y’umukobwa bivugwa ko bagiye kurushinga bamwe bumvikana bavuga ko bamufuhiye kuko adatwaye umunyarwandakazi.

Meddy cyo kimwe na King James ni abahanzi bakunda guhisha ibijyanye n’inkundo zabo ndetse iyo ubabajije ikibazo kijyanye nabyo bagikwepera kure cyangwa bakaguha igisubizo udashobora kwishimira.

Uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye "Burinde bucya" ufite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia.

Uyu mukobwa yize ibijyanye n’ubuganga muri Amerika amaze igihe amenyanye na Meddy ndetse bamwe babanje kujya bakeka ko bakundana ariko Meddy akabyamaganira kure.

Aya mashusho yatumye bamwe mu bakunzi be batanze ibitekerezo ku rukuta rwa instagram ye bemeza ko Meddy agiye kurongora ndetse bamusaba ko yazabatumira bakabutaha n’ubwo bwabera muri Amerika.

Iyi ni ifoto igaragara mu mashusho Meddy yashyize hanze y’uyu mukobwa

Gusa hari umukunzi we wumvikanye avuga ko afuhiye Meddy cyane kuba agiye kurongora umunyamahanga arenze ku banyarwanda nabo bamukunda cyane.

Yagize ati "Undwaje umutima nukuri ndajya mu Kivu basi iyo utwara umunyarwanda ndafushye"

Meddy ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakundwa n’umubare munini w’igitsinagore cyane cyane Abanyarwandakazi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble anonymous

    uwo mukobwa aziyahure none se niba abanyarwandakazi nta rukundo mwamweretse yari kubakunda gute ko mwigize ibiryabarezi.

    November 2017
  • chat_bubble

    Nibisanzwe nagishya kirimo tugomba gutubura imiryango bose nabagore ikindi abiwacu barirata

    November 2017

Inzindi nkuru

Masamba,Makanyaga,Mariya Yohana na Sophia ucuranga inanga bagiye guhurira...

Umuhanzi Mudandi Frank yateguye igitaramo yise “Inganzo yanjye” akaba avuga...
24 September 2018 Yasuwe: 261 0

Rihanna yagizwe umuyobozi ukomeye mu gihugu cya Barbados

Rihanna yagizwe ambasaderi n’igihugu cy’ivuko cya Barbados.
24 September 2018 Yasuwe: 611 0

Stromae n’umugore we Coralie Barbier bibarutse imfura y’umuhungu

Stromae mu mpera z’icyumweru gishize yibarutse imfura ye y’umuhungu.
24 September 2018 Yasuwe: 499 0

Irebere umukobwa ufite imyambarire n’imiterere bidasanzwe biri kuvugisha...

Irebere amwe mu mafoto y’umukobwa akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga...
24 September 2018 Yasuwe: 2156 0

Kubera ubwiza bw’abanyarwandakazi Abdul Mulaasi yavuze ko yifuza abagore 6...

Abdul Mulaasi uzwiho gukunda abagore cyane mu gihugu cya Uganda yatangaje...
24 September 2018 Yasuwe: 1334 0

Martin Promoter yakoze indirimbo ’This Is Rwanda’ yumvikanamo ibidasanzwe...

Martin Munezero wihaye izina rya Martin Promoter yashyize hanze indirimbo...
24 September 2018 Yasuwe: 429 0