Umufana yibasiye Nizzo amubaza icyo yakoraga ubwo Humble yandikaga indirimbo za Urban Boys(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditwe na: Martin Munezero 10 October 2017 Yasuwe: 4683

Umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban boys Manzi James uzwi nka Humble Jizzo yagaragaje umurimo ukomeye kandi utangaje yakoze mu itsinda rye abafana barabimushimira gusa banibaza icyo abandi bakoraga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Humble Jizzo yagaragaje urutonde rw’indirimbo z’itsinda rya Urban boys yanditse bamwe baratungurwa kubera uburyo hafi y’indirimbo zose bafite zakunzwe ariwe wazanditse.

Mu magambo ye Humble Jizzo yagize ati " Kuzimiza mundirimbo ubona haricyo byongera kuburyohe mbwindirimbo kubayunva?
Wee ! burya iyo meze neza ikinyarwanda ndacyandika da! Muri izi ndirimbo nanditse in my group niyihe irimo amagambo azimiza? Cyangwa ukunda : Take it off, Bibaye, Wampoyiki, Indahiro , Ishyamba ,Rekampfukame ,Icyicaro, Sindiryarya ,Sintuza Umfatiye Runini, Gatebegatoki ,Tubanenge ,Tayari ,Barahurura ,Soroma nsorome ....."


Iyi niyo Foto Humble Jizzo yashyize hanze iriho urutonde rwa zimwe mu ndirimbo yanditse

Aha rero niho bamwe bahereye bavuga ko yakoze akazi katoroshye dore ko muri izi ndirimbo inyinshi zirimo arizo zatumye iri tsinda rimenyekana cyane.

N’ubwo icyo Humble Jizzo yari agamije kwari ukubaza abafana niba babona kuzimiza mu ndirimbo hari icyo byongera ku buryohe bwayo ntibyabujije bamwe mu bafana kwibasira Nizzo baririmbana aho babajije icyo yakoraga.

Uyu yagize ati "niwowe wazanditse?ubwo nizo yakoraga iki?"

Muri iyi minsi Nizzo akomeje kwibasirwa na bamwe mu bafana b’itsinda rya Urban boys aho bikunda kugaragarira mu bitekerezo batanga ku mafoto baba basangije abakunzi babo.

Gusa ababikurikiranira hafi bavuga ko impamvu ari uko bamwe bamurakariye kubera atitabiriye ubukwe bwa Safi mugenzi we baririmbana mu itsinda rya Urban boys banasangiye akabisi n’agahiye kuva kera.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nizzo yibasiwe bikomeye n’abafana bamushinja kwihakana umwana kugeza...

Nizzo Muhamed umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban boys yibasiwe...
17 October 2017 Yasuwe: 1346 0

Nyuma yo gushwana, Diamond yahishuye icyo byamusabye kugirango Zari...

Diamond Platnumz yasobanuye ikintu cyazahuye umubano we n’umugore we Zari,...
17 October 2017 Yasuwe: 3379 0

Umuzungu wabenzwe na Judithe wasanze Safi yatanze amafoto bari kumwe mu...

Umunya-Canada Rick Hilton wakundanye na Judithe Niyonizera wamaze...
17 October 2017 Yasuwe: 6048 0

Miss Igisabo yibasiwe bidasanzwe na Miss Vanessa amuziza kwanga kwambara...

Muri iyi minsi Miss Uwase Honorine uzwi cyane nka Miss Igisabo ari mu...
17 October 2017 Yasuwe: 3007 0

Ibanga ry’imyaka 4, Muyoboke yavuze ku ngumi zavuzaga ubuhuha hagati ya...

Alex Muyoboke, umugabo w’imibiri yombi ushyirwa mu bitanze kugirango muzika...
17 October 2017 Yasuwe: 4678 0

Oda Paccy yageneye ubutumwa urubyiruko rukomeje kwambara ubusa rwitwaje...

Umuhanzikazi Uzamberumwana Pacifique wamenyekanye ku izina rya Oda Paccy ni...
17 October 2017 Yasuwe: 2811 0