skol
fortebet

Umufana yibasiye Nizzo amubaza icyo yakoraga ubwo Humble yandikaga indirimbo za Urban Boys(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban boys Manzi James uzwi nka Humble Jizzo yagaragaje umurimo ukomeye kandi utangaje yakoze mu itsinda rye abafana barabimushimira gusa banibaza icyo abandi bakoraga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Humble Jizzo yagaragaje urutonde rw’indirimbo z’itsinda rya Urban boys yanditse bamwe baratungurwa kubera uburyo hafi y’indirimbo zose bafite zakunzwe ariwe wazanditse.
Mu magambo ye Humble Jizzo yagize ati " Kuzimiza mundirimbo ubona haricyo byongera (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban boys Manzi James uzwi nka Humble Jizzo yagaragaje umurimo ukomeye kandi utangaje yakoze mu itsinda rye abafana barabimushimira gusa banibaza icyo abandi bakoraga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Humble Jizzo yagaragaje urutonde rw’indirimbo z’itsinda rya Urban boys yanditse bamwe baratungurwa kubera uburyo hafi y’indirimbo zose bafite zakunzwe ariwe wazanditse.

Mu magambo ye Humble Jizzo yagize ati " Kuzimiza mundirimbo ubona haricyo byongera kuburyohe mbwindirimbo kubayunva?
Wee ! burya iyo meze neza ikinyarwanda ndacyandika da! Muri izi ndirimbo nanditse in my group niyihe irimo amagambo azimiza? Cyangwa ukunda : Take it off, Bibaye, Wampoyiki, Indahiro , Ishyamba ,Rekampfukame ,Icyicaro, Sindiryarya ,Sintuza Umfatiye Runini, Gatebegatoki ,Tubanenge ,Tayari ,Barahurura ,Soroma nsorome ....."

Iyi niyo Foto Humble Jizzo yashyize hanze iriho urutonde rwa zimwe mu ndirimbo yanditse

Aha rero niho bamwe bahereye bavuga ko yakoze akazi katoroshye dore ko muri izi ndirimbo inyinshi zirimo arizo zatumye iri tsinda rimenyekana cyane.

N’ubwo icyo Humble Jizzo yari agamije kwari ukubaza abafana niba babona kuzimiza mu ndirimbo hari icyo byongera ku buryohe bwayo ntibyabujije bamwe mu bafana kwibasira Nizzo baririmbana aho babajije icyo yakoraga.

Uyu yagize ati "niwowe wazanditse?ubwo nizo yakoraga iki?"

Muri iyi minsi Nizzo akomeje kwibasirwa na bamwe mu bafana b’itsinda rya Urban boys aho bikunda kugaragarira mu bitekerezo batanga ku mafoto baba basangije abakunzi babo.

Gusa ababikurikiranira hafi bavuga ko impamvu ari uko bamwe bamurakariye kubera atitabiriye ubukwe bwa Safi mugenzi we baririmbana mu itsinda rya Urban boys banasangiye akabisi n’agahiye kuva kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa