skol
fortebet

Umufasha wa Riderman yavuze urwo yamukunze ku isabukuru y’imfura yabo

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuhungu umwe rukumbi akaba imfura y’umuraperi Gatsinzi Emery[Riderman] yabyaranye na Agasaro Nadia Farid yujuje imyaka ibiri kuwa 11 Ukuboza 2017.Mama we yamwifurije isabukuru nziza anaboneraho gutangaza urwo yakunze umugabo we.
Nadia wabaye Nyaminga wa Mount Kenya yanditse kuri instagram ubutumwa bw’icyongereza avuga uko yiyumva ku isabukuru y’umwana we wujuje imyaka ibiri amaze avutse.Yavuze ko azahora ashima Imana yatumye ibi byose biba, hejuru y’ibyo yashimye umugabo we afata (...)

Sponsored Ad

Umuhungu umwe rukumbi akaba imfura y’umuraperi Gatsinzi Emery[Riderman] yabyaranye na Agasaro Nadia Farid yujuje imyaka ibiri kuwa 11 Ukuboza 2017.Mama we yamwifurije isabukuru nziza anaboneraho gutangaza urwo yakunze umugabo we.

Nadia wabaye Nyaminga wa Mount Kenya yanditse kuri instagram ubutumwa bw’icyongereza avuga uko yiyumva ku isabukuru y’umwana we wujuje imyaka ibiri amaze avutse.Yavuze ko azahora ashima Imana yatumye ibi byose biba, hejuru y’ibyo yashimye umugabo we afata nk’intagereranywa mu buzima bwe.

Yagize ati “Isabukuru nziza mukundwa. Icyubahiro kibe icy’umwami Imana yacu watumye ibi bishoboka. Mama wawe anezerewe no kuba agufite!! Nzahora iteka nshimira kandi nterwa ishema na Papa wawe, umugabo w’agaciro katagereranywa. Mwembi ndabakunda byimazeyo kandi nzahora mbikora. Imana iguhe umugisha mukunzi #Eltad @ridermanriderzo”

Riderman akunze gutomora umugore we

Nadia na Riderman iyo bigeze ku mwana wabo ntibahisha amarangamutima y’abo kenshi bakunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza urwo bakunda umwana wabo, Eltad.


Nadia ati ’Warakoze kungira umugore uhora wishimye.....’

Kuwa 10 Werurwe 2016 Agasaro Farid Nadia yashyize ifoto ya Riderman n’imfura yabo ku rubuga rwa Instagram, aboneraho kuvuga amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza yuzuye imitoma agaragaza urukundo amukunda ku isabukuru y’imyaka 30 yari amaze avutse.

Yagize ati "Ntibyanyorohera kubona uko nsobanura ukuntu wahinduye neza ubuzima bwanjye Mukundwa. Uri umugabo uhamye, umupapa mwiza pe! Niyo mpamvu ndiho,…Ndi umukire kuko mfite ubutunzi bwinshi ariko by’umwihariko kuko ngufite. Uri uw’agaciro rukundo rwanjye kandi ntawe nakunganya nawe.Ushobora byose aguhe umugisha. Ngukunda bidasubirwaho n’umutima wanjye wose. ryoherwa!!!!(cheers)."


Aba bombi bakomeza guhamya urwo bakunda umwana wabo

Riderman na Miss Agasaro Farid Nadia batangiye gukundana nyuma yuko Riderman atandukanye na Asinah bakundanye igihe kirekire. Tariki ya 16 kanama 2015 nibwo basezeranye imbere y’imana nyuma y’uko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa