skol
fortebet

Umugabo ucuruza imigati mu mujyi yakanze abantu bajya kwihisha ubwo yarashagawe n’inzuki

Yanditswe: Thursday 12, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo ucuruza imigati muri Kenya mu gace ka Kabarnet kuri uyu wa gatatu yakanze abakorera mu mujyi ubwo birukaga bajya kwihisha kubera inzuki nyinshi zari zishagaye uyu mucuruzi mu mujyi rwagati.

Sponsored Ad

Bamwe mu bamubonye ashagawe n’inziko babanje gukizwa n’amaguru bacyeka ko inzuki zitabarya gusa yabahumurije ababwira ko ntacyo zabatwara keretse umuntu ushaka kuzibangamira azicokoza.

Abajijwe impamvu izi nzuki zuzuye kuri Moto ye yasubije ko ari umugisha yoherereje n’ Imana kandi ko ubu bituma atakwibwa cyangwa ngo ikinyabiziga cye bacyanginze .

Yagize ati” Izi nzuki n’umugisha nohererejwe n’Imana ,ubu biramfasha cyane kuko mbere nibwaga imigati rimwe nkasanga moto yanjye bayikubise hasi bikambabaza“

Yabajijwe igihe inzuki amaranye nazo batemberana kuri moto asubiza hashize icyumweru kimwe, kandi uko zimuha icyubahiro nawe aziha azubahisha kuko nkiyo imvura iguye ntiyazinyagiza ahubwo areba ahantu aparika Moto akazugamisha cyangwa agashaka umutaka akazitwikira.

Mu rwego rwo kwereka abaturage ko izo nzuki ari inshuti nziza yasabye abantu kwegera moto ye ndetse abashaka umunyenga abaha umwanya batwara kuri moto ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa