skol
fortebet

Umugabo amaze amezi 2 mu bitaro yarabuze umugiraneza wamuha isura yasimbuza iye yangiritse[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Hamon w’imyaka 43 y’amavuko , amaze amezi 2 mu bitaro yarabuze umugiraneza wamuha isura nshya yasimbuza iye yangiritse kubera indwara arwaye.

Sponsored Ad

Jerome Hamon w’imyaka 43 y’amavuko abaye umuntu wa mbere ku isi wahawe amasura abiri mashya nyuma y’uko isura yavukanye ihuye n’ibibazo by’uburwayi byo kubyimba amaso, Bikamutera ipfunwe bigatuma ajya kwibagisha mu rwego rwo kugirango akorerwe isura ijyanye n’ibyishimo bye.

Isura ya mbere ya Jerome bayikuyeho mu mwaka wa 2017 , bitewe n’indwara afite mu mubiri we yo kubyimba amaso mu buryo budasanzwe aho magingo aya amaze amezi 2 mu bitaro aho yabuze umugiraneza wamwitangira akamuha isura nshya ya gatatu .

Ku ncuro ya mbere mu 2010 nibwo bagerageje kumushyiraho isura nshya ya kabiri birakunda ariko aza kwandura indi ndwara yatewe n’imiti y’antibiyotike yanywaga mu 2015, aho iyi miti yamugizeho ikibazo kibuza amaraso gutembere neza mu isura nshya (ya kabiri kuyo yavukanye) yari yashyizweho mu myaka 5 yari ishize.

Ingaruka z’iyi miti zatangiye kugaragara bwa mbere mu 2016, bituma abaganga bamugira inama yo guhita ayikuraho agashaka uko yashyiraho indi sura (ya gatatu) ,Hamon yahise agana ibitaro byitwa Groges-Pompidou mu murwa mukuru Paris mu Bufaransa, bamukuraho iyi sura yari yashyizweho ku ncuro ya kabiri. Gusa yaje kuba iby’ubusa kuko kuri ubu arashaka umugiraneza wamuha isura ya gatatu avuga ko ayibonye yahita akira indwara akaba muzima .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa