skol
fortebet

Umugabo w’ imyaka 50 ufite ubugufi butangaje hari abamwibeshyaho bagira ngo ni uruhinja [ AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 02, May 2018

Sponsored Ad

skol

.Umugabo ufite imyaka 50 ariko akaba afite uburebure bwa cm 74
.Mu gihugu cy’Ubuhinde hari umugabo mugufi cyane
.Basori umwe mu bantu bagufi kandi batabivukanye

Sponsored Ad

Uyu mugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde mu gace ka Gop Lal, ku myaka ye 50 afite uburebure budasanzwe kandi budahuye n’imyaka ye igitangaje kuri ikigihagararo cye kidasanzwe ni uko uyu mugabo yavutse nk’andi bana ariko ku myaka itanu gukura bigahita bihagarara.

Uyu mugabo witwa Basori afite uburebure bungana na cm 74, yavutse nk’abandi bana gusa acyuzuza myaka 5 ntiyongeye gukura nk’abandi bana bari mu kigero cye ku buryo byaje kugera ubwo bikomera abavandimwe batangaza ko babuze ubushobozi bwo kuvuza uyu muvandi wabo kugira ngo akire uburwayi butuma adakura ngo age ejuru .

Yagize ati ” Abantu bakundaga kusesereza bakanyita ikivejuru, ariko ibyo bihe byararangiye kuri ubu ndi umwe mu bantu bakunzwe cyane aho ntuye.”

Basori kuri ubu yishimira uko ateye

Basori kuri ubu ufite akazi mu ruganda ruto rw’aho atuye amaze kuba icyamamare bitewe n’igihagagaro cye kidasanzwe.Uyu mugabo avuga ko n’ubwo ateye mu buryo butandukanye n’ubw’abandi we yishimira uko ateye.

Umuvandimwe wa Basori we ni muzima ndetse afite uburebure nk’ubwo abantu basanzwe avuga ko Basori yatumye kuri ubu basigaye basurwa n’abantu baturutse imihanda yose baje kureba uyu muvandimwe we.

Basori ngo ntacyo abandi bakora we atashobora

Basori we ngo nta kibazo aterwa no kuba afite ubumuga bw’uburebure kuko yumva ari umugisha kandi ntacyo abandi bantu bazima bamurusha.

Basori yavutse nk’abandi yahagaze gukura afite imyaka 5

Basori ati”Ntakibazo nterwa n’uko ndeshya,ndakora mbayeho, ndasinzira kandi ndarya nk’abandi bantu bazima, uko meze kose, meze neza nta kibazo nigeze ngira kubera uko ndeshya."

Ibitekerezo

  • Uyu anyibukije igikuri kitwaga ZAKAYO cyuliye igiti kugirango gishobore kureba YESU.Ubusembwa n’uburwayi dufite,byose bizavaho mu isi dutegereje izahinduka paradizo kandi iri hafi (Yesaya 35:5,6).Ntimugashidikanye ku bintu Bible ivuga.Ikibyerekana nuko hari ubuhanuzi bwinshi Bible yavuze mu gihe cyashize,bwose buraba.Nubwo imperuka,umuzuko na paradizo byatinze kuza,biri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa