skol
fortebet

Umugabo uherutse gufatirwa mu nzu ya Rihanna yavuze ikintu gikomeye yari agiye kumusaba

Yanditswe: Friday 11, May 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Eduardo Leon uherutse gufatirwa mu nzu ya Rihanna yinjiye mu buryo butemewe n’amategeko, yabwiye abapolisi ko yifuzaga cyane kuryamana n’uyu muhanzikazi bituma ashaka uko yakwinjira mu rugo rwe kugira ngo abimusabe.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uherutse gufatirwa mu rugo rwa Rihanna ruherereye mu mugi wa Los Angeles, yabwiye abapolisi ko yakuruwe n’ubwiza bwa Rihanna bigatuma yinjira mu rugo rwe kugira ngo amusabe ko baryamana ku bw’amahirwe make ye bakaba batarabashije guhura.

Uburanga bwa Rihanna bwatumye Leon yinjira iwe kumusaba ko baryamana

Uyu mugabo w’imyaka 26 yishe ikoranabuhanga Rihanna afungisha imiryango y’inzu ye Ku wa Gatatu,yinjira mu nzu ye ndetse araramo amutegereje,gusa ku bw’amahirwe make uyu muhanzi ntiyabasha gutaha kuko yaraye mu mugi wa New York.

Abashinzwe umutekano wa Rihanna bafashe uyu mugabo mu gitondo cyo ku wa Kane ari mu nzu,bahita bamushyikiriza polisi,yatangarije mu iperereza ko yinjiye mu nzu ashaka kuryamana na Rihanna.

Nkuko polisi yabitangarije TMZ dukesha iyi nkuru,uyu mugabo yasanganwe igikapu kirimo ubusa ndetse yafashwe ari gushyira umuriro muri telefoni ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa