Umugabo uherutse gufatirwa mu nzu ya Rihanna yavuze ikintu gikomeye yari agiye kumusaba
Yanditswe: Friday 11, May 2018
Umugabo witwa Eduardo Leon uherutse gufatirwa mu nzu ya Rihanna yinjiye mu buryo butemewe n’amategeko, yabwiye abapolisi ko yifuzaga cyane kuryamana n’uyu muhanzikazi bituma ashaka uko yakwinjira mu rugo rwe kugira ngo abimusabe.
Uyu mugabo uherutse gufatirwa mu rugo rwa Rihanna ruherereye mu mugi wa Los Angeles, yabwiye abapolisi ko yakuruwe n’ubwiza bwa Rihanna bigatuma yinjira mu rugo rwe kugira ngo amusabe ko baryamana ku bw’amahirwe make ye bakaba batarabashije guhura.
Uburanga bwa Rihanna bwatumye Leon yinjira iwe kumusaba ko baryamana
Uyu mugabo w’imyaka 26 yishe ikoranabuhanga Rihanna afungisha imiryango y’inzu ye Ku wa Gatatu,yinjira mu nzu ye ndetse araramo amutegereje,gusa ku bw’amahirwe make uyu muhanzi ntiyabasha gutaha kuko yaraye mu mugi wa New York.
Abashinzwe umutekano wa Rihanna bafashe uyu mugabo mu gitondo cyo ku wa Kane ari mu nzu,bahita bamushyikiriza polisi,yatangarije mu iperereza ko yinjiye mu nzu ashaka kuryamana na Rihanna.
Nkuko polisi yabitangarije TMZ dukesha iyi nkuru,uyu mugabo yasanganwe igikapu kirimo ubusa ndetse yafashwe ari gushyira umuriro muri telefoni ye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *