skol
fortebet

Umugabo wa Mama Diamond Platnumz yashyize abanenga uyu mugore mu cyiciro cy’abatamukunda

Yanditswe: Friday 22, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umugabo wa nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz yashyize abanenga umugore mu cyiciro cy’abatamukunda kubera ko Sandrah ubyara uyu muririmbyi atajya agira umwanya wo guhana Diamond Platnumz ku byerekeye uko yitwara mu rukundo agenda agirana n’abagore batandukanye.

Sponsored Ad

Uncle Shamte ubu ari nawe ubana na Sandrah nk’umugabo we yabibwiye Ibitangazamakuru bya WASAFI Radio-TV avuga abantu badakwiye gusunikira umugore we mu kwivanga mu mikorere y’umwana we mu rukundo kuko ariwe uzi ikimubereye.

“Umugore wanjye arazwi kandi mu by’ukuri mu bigaragara yita ku bana bacu nk’uko bikwiye. Mvugishije ukuri ntabwo ajya yivanga mu mibano itarabyayey umusaruro iyo ariyo yose Diamond yanyuzemo” Mukanyina wa Diamond Platnumz avuga.

Yanavuze ko bashobora kubijyamo gusa mu gihe Diamond Platnumz yaba abibasabye ” Tubijyamo gusa mu gihe Diamond Platnumz yaba akeneye inama, tukaba twanabijyamo nta ruhande na rumwe tubogamiyeho.” Uncle Shamte yakomeje kugenda akomera ku mugore we mu gihe abagore babanye na Diamond Platnumz bagiye bashinja Sandrah kubabanira nabi.

Zari Hassan, Hamissa Mobetto na Tanasha Donna bose bagiye batangaza ko nyina wa Diamond Platnumz yagiye ababanira nabi mu buro bumwe cyangwa ubundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa