skol
fortebet

Umugabo wahoze ari umukunzi wa Wema Sepetu yahishuye uburyo uyu mukobwa yikundira abagabo baryamana bahuje igitsina ari nacyo cyatumye batandukana[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo wahoze akundana na Wema Sepetu yatangaje ko yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi kazi wa filime bitewe no kuba uyu mukobwa yikundira abagabo baryamana bahuje igitsina cyane.

Sponsored Ad

Iby’aya makuru byatangiye nyuma y’aho hakwirakwijwe ibihuha ko uyu mugabo uzwi nka PCK yirukanwe mu nzu na nyina wa Wema Sepetu kuko ngo yari mu muryango mu buryo butazwi.

Uyu mugabo atangaza ko ibi bihuha byakwirakwiye mu Kwakira 2018 ari ibinyoma ko ahubwo we yahisemo gutandukana n’uyu mukobwa bitewe n’uko uyu mukobwa yikundira abatinganyi ndetse akaba yigira nk’umwana mu myitwarire ye.

Yagize ati “ Twarakundanye cyane, twaratemberanye igihe kirekire. Ariko naje kubona ko agifite ubwana bwinshi muri we nkumva n’ejo nabona ari kumwe n’itsinda ry’abatinganyi.”

Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’aho Wema Sepetu ashyiriye ku mugaragaro umukunzi we mushya witwa Chrintony.

Agira icyo avuga ku mashusho y’urukozasoni yagiye ku karubanda, PCK yavuze ko Wema Sepetu ari we ubwe wafashe akanashyira hanze amashusho yabo bombi bari mu gitanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa