skol
fortebet

Umugabo yakubiswe ibiboko 80 azira ko akiri umwana yanyweye inzoga

Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo mu mugi wa Kashmar muri Iran kuri uyu wa Gatatu yakubiswe ibiboko 80 mu ruhame kuko ngo ubwo yari afite hagati y’imyaka 14 na 15 yanyweye inzoga kandi bitemewe muri Iran. Icyo gihe ngo yakatiwe igihano ariko nticyashyirwa mu bikorwa kuko yari ataragira imyaka y’ubukure.

Sponsored Ad

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko bidakwiriye gukubitira umuntu mu ruhame kandi akuze.

BBC yanditse ko uriya mugabo yakoze icyaha muri 2007, ahanwa nyuma y’imyaka icumi amaze gukura.

Ingingo ya 265 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Iran ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kunywa inzoga ahanishwa gukubitwa ibiboko 80 kandi mu ruhame.

Ibindi byaha bihanishwa gukubitwa ibiboko harimo kwiba, gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusebanya n’ubucuruzi butemewe n’amategeko(fraud).

Muri 2014 hari abaturage ba Iran batandatu bakatiwe gufungwa bamaze gukubitwa ibiboko 91 bazira ko bagaragaye babyina indirimbo ya Pharrell Williams yitwa ‘Happy’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa