dnd

Umugandekazi Jackie Chandiru wakoranye indirimbo na Urban Boys yabitswe ko yapfuye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 September 2019 Yasuwe: 5673

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Uganda, zikomeje gucicikanaho amakuru avuga ko umuhanzi Jackie Chandiru wakoranye indirimbo n’itsinda ry’abaririmbyi rya hano mu Rwanda Urban Boyz, ashobora kuba yitabye Imana nyuma y’iminsi mike atorotse ibitaro.



Jackie Chandiru yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ariko cyane cyane iya muhuje n’abakunzi b’umuziki batandukanye ba hano mu Rwanda ni ‘Take it Off’ yakoranye na Urban Boyz yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no muri Uganda.

Uyu muhanzikazi yavuzweho kuba yapfuye, mu gihe mu kinsi ishize habanje amakuru yavugaga ko yahunze ibitaro nyuma yo kumva abaganga baganira uko bamuca ikiganza cye gifite uburwayi.

Benshi bakomeje kuvuga ko Jackie yapfuye azize kuba yarazahajwe n’ibiyobyabwenge ndetse akaba aherutse no gutoroka ibitaro atarakira.

Hagati aho, ushinzwe inyungu z’uyu muhanzi, Jackie Erusa mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nzeri 2019 yatangaje ko aya makuru atari impamo.

Erusa yavuze ko Chandiru ari muzima ariko ko agikeneye amasengesho kugira ngo akire ibiyobyabwenge byamubase.

Ati “ Jackie Chandiru Eyaa ni muzima, ntiyapfuye.” Aya makuru yemezwa kandi n’inshuti za hafi za Chandiru.

Abakwirakwiza inkuru z’urupfu rwa Chandiru bavuga ko mu minsi ishize yari amerewe nabi cyane.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zari yasuzuguye bikomeye Diamond uheruka kugurira umugore we ’Tanasha’...

Umuherwekazi Zari wabyaranye na Diamond Platnumz umwana yaguriye abana be...
13 December 2019 Yasuwe: 8602 1

Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia wabaye Miss France yakomoje ku...

Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wabaye Miss France mu mwaka wa...
13 December 2019 Yasuwe: 2386 0

Umuhanzikazi w’umugande ’Keko’ yafatiwe ku ngufu muri Canada bigizwemo uruhare...

Keko Umunya-Canada ufite inkomoko yo mu gihugu cya Uganda yahishuye uburyo...
13 December 2019 Yasuwe: 5548 0

Abiraburakazi 4 bakoze amateka muri USA uyu mwaka[AMAFOTO]

Uyu mwaka wa 2019 wabaye uw’amahirwe gusa cyane ku bakobwa bafite uruhu...
12 December 2019 Yasuwe: 3364 0

Umuhanzi yatunguranye ahishura uburyo ubumanzi bwe yabubikiye Wema...

Umuhanzi witwa Stivo Simple yakomeje kwerekana urukundo afitiye umukobwa...
12 December 2019 Yasuwe: 2978 0

Wema Sepetu yatomaguye Hamisa Mobetto bombi bakundanyeho na...

Hamisa Mobetto umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Tanzania yujuje imyaka...
12 December 2019 Yasuwe: 2527 0