skol
fortebet

Umugandekazi Jackie Chandiru yarahiriye kubaho ubuzima bwuzuye nyuma yo kubura gato ngo abubure kubera ibiyobyabwenge

Yanditswe: Friday 06, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Jackie Chandiru umwaka ushize yajyanywe muri rehab muri Californiya nyuma yo hafi gupfa azize ibiyobyabwenge,ubuzima bwe bwifashe nabi kandi igihe kimwe, hakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’impuha zavugaga ko yapfuye.

Sponsored Ad

Amezi menshi mu muhanda kubera ibiyobyabwenge, uwahoze mu itsinda ry’abakobwa batatu biyitaga Blue3 yagarutse mu rugo kandi yarahiriye kubaho ubuzima bwuzuye.

Jackie yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yanditse ati: "Baho ubuzima bwuzuye cyane cyane iyo waruri hafi kububura."

Jackie Chandiru wahoze mu itsinda rya Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi, nyuma yo kujyanywa mu kigo cyita ku basaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse bikamuviramo uburwayi bw’umutima bwatumye abagwa hakanacicikana inkuru zimubika aherutse gusaba umuryango we kumureka agakora ibyo yumva umutima we ukunze.

Jackie chandiru azwi cyane mu ndirimbo “Gold Digger”,”Take It Off ft Urban Boyz”, “Gwoyagala”, “Bakusigula Nyo”, “Oli Vitamini” n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa