skol
fortebet

Umuganga yahawe ishimwe nyuma yo guteranya akaguru k’umurwayi kari kacitse [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuganga witwa Stanley Ominde ukorera mu bitaro bya Kenyatta National Hospital yahawe ishimwe n’abakuru b’ibitaro kubera igikorwa yakoze cyo guteranya ukuguru k’umurwayi kwacikiye mu impanuka.

Sponsored Ad


Kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Mata 2018 ,nibwo umuganga ukorera mu bitaro bya Kenyatta National Hospital yahamagawe mu masaha akuze akiva mu kazi bamubwira ko yagaruka ku kazi kwita ku murwayi uhuye n’impanuka ikomeye aho akaguru katandukanye , bamwe mu baganaga bakora kuri bino bitaro ntibiyumvishaka ko ukuguru kwacitse kwakongera gusubirana gusa ubwo umuganga mukuru Ominde yahageraga ahamagara itsinda ry’abaganga bakorana niko kwita kuri uyu musore.

Mu buvuzi yakorewe harimo kuba barateranyije akaguru ke kari katandukanye ndetse bateranya iminsi itwara amaraso mu ngingo zigize ukuguru ndetse n’ahandi , ibi byose bikaba byarafashe amasaha arenga 12 nkuko tubikesha ibinyamakuru bikorera muri Kenya.

Nyuma yo guteranya bimwe mu bice byangiritse bamushyizeho Sima kugirango zimwe mu ngingo ze zikomere ,gusa ubwo bakoreshaga ibyuma by’ikoranabuhanga kugirango barebe uko amaraso atembera mu mubiri batunguwe no kubona ntakibazo na kimwe afite Omondi ndetse n’itsinda rye bashimwa n’ubuyobozi bw’ibitararo ,mu gihe Ominde yabazwaga niba ntabundi buryo yakoresheje yavuze ko ntakindi ari igitangaza cy’Imana.

Yagize ati”Ndishimwe kubw’ iki gikorwa cyo kubaga twakoreye uyu murwayi ,bwa mbere ndashimira byimazeyo itsinda ry’abaganga twafatanyije kuko ibi tutabikoze kubwacu ahubwo ari ibitangaza by’Imana byabaye.

Si ubwambere uyu muganga avuzweho gukora ibikorwa nkiki ,kuko mu mezi 2 ashize yakijije umwana w’imyaka 17 ubwo ukuboko kwe kwari kwatandukanye kubera impanuka yari yakoze .

Ubuyobozi bwa Kenyatta National Hospital bashimiye Ominde igikorwa yakoze ndetse bavuga ko uyu muganga ari umwe mu bakozi bafite bakunda akazi kandi bakundwa n’abarwayi kubera uburyo akora akazi ke neza ,dore ko hari ubwo umurwayi aza kwa muganga ashaka uyu muganga atamubona agataha akazagaruka aruko yaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa