skol
fortebet

Umuganwa uzwi nka Mutoni muri Seburikoko yashinje umunyamakuru Phil Peter kumugambanira bikomeye mu mashusho yagiye hanze ari gutuka Mwiseneza Josiane

Yanditswe: Saturday 16, Feb 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Sinema nyarwanda, Umuganwa Sarah uzwi cyane nka Mutoni muri filimi y’uruhererekane ya Seburikoko,yavuze ko yagambaniwe bikomeye n’umunyamakuru w’imyidagaduro witwa Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter wamusabye gukorana na mugenzi we uzwi nka Njuga urwenya ruvuga kuri Josiane, we amusaba kuvuga amusebya atazi ko ari kumufata amashusho birangira ayashyize kuri You Tube rwihishwa.

Sponsored Ad

Umuganwa Sarah yatangaje ko yahemukiwe bikomeye n’umunyamakuru Phil Peter kuko ubwo yahuraga na Phil Peter ari kumwe na mugenzi we bakinana muri Seburikoko Njuga,yabasabye gukira urwenya bavuga kuri Mwiseneza Josiane ngo we amusaba ko akina amusebya,nawe avuga ko Mwiseneza yari kuba Nyampinga w’u Rwanda iyo abakobwa bo mu Rwanda bose baba bapfuye,ibintu byababaje bikomeye abafana ba Mwiseneza baramutuka karahava.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi abanyarwanda bose gusa ndashaka kubwira Phil peter ko nti "uri umwana mubi,nta nubwo n’akazi ukora ukazi.Wowe wansabye gukora ikiganiro mpaka nanga Josiane, Kadogo umusaba ngo ave akunda Josiane wumve uko byamera,nurangiza ubishyire kuri You Tube kugira ngo ubone abareba amashusho benshi (Views).Uri umwana mubi.Njye Josiane ndamukunda kandi niba hari ababibonye na mbere akiza, ndi umwe mu bashyize hanze amashusho yo kumwamamaza.”

Umuganwa yavuze ko ikiganiro giherutse guca ibintu ari gusebya Josiane mu mpaka yajyaga na Ngabo leo uzwi nka Njuga cyangwa Kadogo, rwari urwenya rwapanzwe n’uyu munyamakuru wa Isango Star wabasabye kubikora ndetse abizeza ko nta mashusho ari bufata hanyuma ayafata mu ibanga amuteranya n’abafana ba Mwiseneza Josiane.

Abafana ba Mwiseneza Josiane bagiye ku mbuga nkoranyambaga,batuka uyu Umuganwa Sarah,baramwandagaza bikomeye ariyo mpamvu yahisemo guha ikiganiro icyamamare ku rubuga rwa Instagram na You Tube mu Rwanda kizwi nka The Catvevo 250,asobanura ukuntu yagambaniwe na Phil Peter.

Muri iki kiganiro cy’impaka Umuganwa yagiranye na Kadogo,yavuze ko Mwiseneza atari akwiriye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse ngo yari kuribona iyo abakobwa bo mu Rwanda bose baza kuba bapfuye.

Benshi mu bafana ba Mwiseneza bababajwe n’amagambo umuganwa yamuvuzeho,gusa yababwiye ko ari umutego Phil Peter yamutayemo,aramukoresha ngo abone Views nyinshi kuri You Tube bimufashe kubona amafaranga menshi,aboneraho kubasaba imbabazi,abatangariza ko benshi mu bakinnyi ba Seburikoko nawe arimo bafanaga Mwiseneza muri Miss Rwanda 2019.

Umunyamakuru Phil Peter usanzwe ari umushyushyarugamba ndetse na DJ,ntacyo yigeze atangaza kuri ubu bugambanyi ashinjwa na Sarah wagaragaye arakaye cyane ndetse amwita umunyamakuru utari umunyamwuga.



Umuganwa yashinje Phil Peter kumugusha mu mutego wo gusebya Mwiseneza Josiane

Ibitekerezo

  • Umuganwa yavuze ko ikiganiro giherutse guca ibintu ari gusebya Josiane mu mpaka yajyaga na Ngabo leo uzwi nka Njuga cyangwa Kadogo, rwari urwenya rwapanzwe n’uyu munyamakuru wa Isango Star wabasabye kubikora ndetse abizeza ko nta mashusho ari bufata hanyuma ayafata mu ibanga amuteranya n’abafana ba Mwiseneza Josiane. Mutoni cyangwa Umuganwa Phil Peter siwe waguhitiyemo amagambo yuzuye urwango wakoresheje, wahawe amahirwe yo gutambutsa message uyitangamo icyo warufite. Ikindi Phil Peter nabo basangiye umwuga ni abacuruzi b’amagambo yagize Imana rero wimena inda urayamuha ariko nta nkota yagufatiyeho. Assume ta responsabilité kandi bikubere isomo.

    Abanyamakuru nkaba muge mubajyana murukiko .

    Phil niko ateye no mubiganiro bye aba yifitemo umutima mubi. peter azareke itangazamakuru kabisa kuko ariyemera kdi ntibimubereye.

    ntimukabeshye abantu, icyo ni ikimwaro kuko ibyo wakoze rubanda batabyakiriye neza.

    Hahahhaha ni Hit yashakaga none murayimuhaye nyine niyishime arko yitubeshya ngo Phil Peter niwe wamushutse uwomukobwa c ni uruhinja bashuka????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa