skol
fortebet

Umugeni w’umupfumu Rutangarwamaboko bamuhetse mu ngobyi, ubukwe buhagurutse benshi-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 30/07/2017 nibwo mu ntara y’amajyepfo ho mu Bibungo bya Mukinga i Nyamurasa ho mu Karere ka Kamonyi habereye ubukwe budasanzwe bwakozwe na RUTANGARWAMABOKO Nzayisenga Modeste ndetse na Umwali Umuziranenge Sana Cynthia, wiyemerera ko ari Umupfumu ndetse n’umuvuzi gakondo wabigize umwuga kuko abifitiye impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza.
REBA HANO AMAFOTO:
Uko byari byifashe mu muhango wo gusaba no (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 30/07/2017 nibwo mu ntara y’amajyepfo ho mu Bibungo bya Mukinga i Nyamurasa ho mu Karere ka Kamonyi habereye ubukwe budasanzwe bwakozwe na RUTANGARWAMABOKO Nzayisenga Modeste ndetse na Umwali Umuziranenge Sana Cynthia, wiyemerera ko ari Umupfumu ndetse n’umuvuzi gakondo wabigize umwuga kuko abifitiye impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza.

REBA HANO AMAFOTO:

Umugeni bamushyize ku bitugu bamuheka mu ngobyi
Amafunguro:Bariye amateke, ibihaza, imyumbati n’ibishyimbo

Abageni bagiye kwifotoreza mu Rukari i Nyanza
Umugeni yari yambaye agatimba gato cyane gapfutse umutwe mu gihe abandi bambara utugera mu mugongo

Uko byari byifashe mu muhango wo gusaba no gukwa:

Ibitekerezo

  • Ntagitangaje kirimo kuko ari umugabo ari umugore ari ababashyigikiye mubyo barimo bose barwaye indwara y’iteranyuma, kuko ibi bakora byari byiza mugihe cyashize byari igihe cyabyo, haboneka ibibisimbura bijyanye nuko isi itera imbere n’u Rwanda muri rusange, ibaze rero bo ngo babisubiyemo? Ntanuwavuga ngo ni umuco kuko umuco ntuvanaho iterambere, urugero se niba hariho imodokari guheka umuntu mungobyi bimaze iki? Niba kudasangira kukintu kimwe birinda indwara gusangira umuheha umwe bimaze iki? Jye mbona biriya nabyita gutebya no gushaka kuvugwa biri aho gusa!!!!!!!!!!!

    ndakugaye cyane wowe wanditse ibi rwose ngo ni iteranyuma, ahubwo garuka ku isoko va i buzimu ugaruke i Buntu kuko agahugu katagira umuco karacika kdi ibi Doctor Rutangarwamaboko n’uwo bashakanye bakoze ni ugukomera ku birango n’imigenzo gakondo aribyo iyo ubikurikiye neza byaduhaga uko tugenza no kuturema tukaba abo turibo. ubuse koko wanganya agaciro k’impeta n’ako umwishywa mucyo birema mu muntu, wanganya inkwano y’inka n’amafaranga batanga ubu baciririkanya uboshye abagura igicuruzwa, wanganya ibyo kurya no kunywa byacu by’umwimerere n’amasukari apfuye yo munganda twirirwa twiyuhiza ngo ni amajyambere kdi ejo bikatuviramo ibirwara bitabarika, niba gusangira aribibi kuko byanduza indwara (aha nanjye si ukuvuga ko mbiyobewe) noneho n’umubyeyi ntakonse umwana ajye amuhesha bibero kdi abashakanye ntibagasomane, erega gusangira nko gusangira hari icyo byaturemagamo! Urugo ruhire rata Dr. Rutangarwamaboko mukomeze mudupfumurire munagangahure U RWANDA N’ABANYARWANDA TURABAKUNDA CYANE BY’UMWIHARIKO NJYE IBYIGISHO UTANGA BIRANYURA CYANE NGUKURIKIRA KENSHI KU RUBUGA RWAWE RWA FCBK @MugangaRutangarwamaboko, Imana y’i Rwanda ihorana namwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa