skol
fortebet

Umugeni yavunitse amaguru ku munsi w’ubukwe ubwo yabyinaga indirimbo akunda

Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Lyndsey yavunitse ku munsi w’ubukwe ubwo bashyiragamo indirimbo akunda agahaguruka ashaka ko ayibyinana n’umugabo we.

Sponsored Ad

Umugeni uzwi ku izina rya Lyndsey Henderson yahuye n’uruva gusenya avunikira mu bukwe bwe n’umugabo we ubwo bataramiraga imbere y’abitabiriye ibirori, nyuma yo gushyiramo indirimbo akunda bituma asimbuka cyane avunika amaguru yombi.

Lyndsey Henderson ni umugore ufite imyaka 30 y’amavuko, yavunitse amaguru yombi ubwo yabyinanaga n’umugabo we agasimbuka cyane mu kirere bimuviramo ingaruka yo kuvunika amaguru yombi no kujyanwa mu bitaro ku munsi w’ubukwe bwe.

Lyndsey Henderson yahuye n’ibibazo byo kuvunika amaguru ku munsi w’ubukwe, ubwo yabyinaga byo kuryoshyanya n’umugabo we,nyuma yaho uwari ushinzwe kuvanga vanga umuziki yashyizemo indirimbo yitwa c’est la vie ya Shania Twain,uyu Lindsey akunda cyane, niko gusimbuka mu kirere kubera ibyishimo avunika ku maguru ye yombi.

Uyu mugore yavunikiye mu bukwe bwe bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, gusa yakomeje kubyinira mu bukwe bwe mu gitondo cyakurikiyeho nibwo yamenye ko yavunitse ndetse ahita ajyanwa kwa muganga.

Iyi mvune yangije honeymoon y’uyu mugore n’umugabo we Sean Henderson kuko basubitse urugendo bagombaga kugirira mu birwa bya Barbados.

Uyu Lyndsey Henderson nyuma yo kuvunika akajyanwa mu bitaro ku munsi w’ubukwe bwe, yavuze ko kuba yavunitse ari ibintu byamutunguye cyane kuko nawe yatunguwe no kwiyumvamo imbaraga zimutera gusimbagurika bikagera naho agira ingaruka yo kuvunika amaguru.

Inshuti zahafi zaho ari magara z’uyu mugore, zemeje ko kuva nakera Lyndsey Henderson yahoze akunda cyane iyi ndirimbo c’est la vie ya Shania Twain kuburyo aho yayumvaga hose yahavaga ari uko imaze kurangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa