skol
fortebet

Umugore ubyaye 3 yatangaje ko yifuza kubyarana n’imfura ya Zari

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Gigy Money yavuze ko yifuza kubyarana n’imfura ya Zari .

Sponsored Ad

Umuhanzikazikazi ndetse akaba n’umunyamidelikazi mu gihugu cya Kenya Gigy Money , nyuma yuko mu minsi yashize Zari atangaje ko imfura ye imaze gukura ndetse ko yifuza umukobwa mwiza , Gigy Money yavuze ko akwiye kubyarana n’uyu mwana uzwi nka Pinto kubera ko ubusanzwe ari umufana ukomeye wa Zari Hassan.

Ubwo Gigy Money yatumirwaga mu kiganiro kizwi nka ‘ Simulizi Na Sauti ‘ yavuze ko mu buzima bwe yakuze akunda Zari Hassan kubera ko ari umugore wiyubatse bivuye mu mbaraga ze ndetse nawe akiyemeza kuvana amaboko mu mifuka akikorera kugera magingo aya .

Gigy Moneye kuri ubu ufite abana 3 yakomeje avuga ko kubw’iyo mpamvu yumva yifuza ko yabyarana n’umuhungu w’imfura wa Zari kuko yifuza kugira umwana uzita Zari nyirakuru ndetse akagira ishema ryo kugirana nawe isano ry’umuryango ndetse n’amaraso

Yagize ati “ ndi umugore utagira umukunzi gusa mfite abana 3 gusa ndagirango umenye ko wambereye urugero rwiza nshobora kuzagenderaho mu gihe cyose nzamara hano ku isi , kubwizo mpamvu ndifuza ko nabyarana n’imfura yawe bityo nanjye abana banjye bakazakwita nyogokuru wabo , bizaba ar’ibagaciro kandi bizanshimisha cyane.

Twakwibutsa ko Gigy Money ubusanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga aho kuri ubu abarizwa mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bitandukanye birimo umuziki ndetse n’ibindi bifitanye isano nabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa