skol
fortebet

Umugore wahoze akundana na Harmonize arigamba umubano udasanzwe afitanye na Diamond na Ali Kiba(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umukunzi w’umuririmbyi Harmonize wo muri Wasafi Records, yigambye kugirana umubano wihariye n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Diamond na Alikiba mu bandi bagabo yahuye na bo atibuka umubare wabo.
Uyu mugore witwa Jacqueline Wolper azwi cyane muri Tanzania nk’umukinnyi wa filime, amaze gukina mu zirenga 30 ndetse arakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yakunze kugarukwaho mu itangazamakuru biturutse ku mubano we n’umuhanzi Harmonize waririmbye ’Aiyola’, ’Matatizo’, na (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukunzi w’umuririmbyi Harmonize wo muri Wasafi Records, yigambye kugirana umubano wihariye n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Diamond na Alikiba mu bandi bagabo yahuye na bo atibuka umubare wabo.

Uyu mugore witwa Jacqueline Wolper azwi cyane muri Tanzania nk’umukinnyi wa filime, amaze gukina mu zirenga 30 ndetse arakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yakunze kugarukwaho mu itangazamakuru biturutse ku mubano we n’umuhanzi Harmonize waririmbye ’Aiyola’, ’Matatizo’, na ’Bado’ yahuriyemo na Diamond wamusinyishije muri Wasafi Records ayobora.

Jacqueline Wolper na Harmonize baherutse kwerura ko batagicana uwaka nubwo babyaranye umwana w’imfura.

Uyu mugore ufatwa nk’ikizungerezi mu bakina filime muri Tanzania, yasubije ibibazo bitandukanye ku mabanga y’umubano we n’abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye muri icyo gihugu no hanze yacyo. Yavuze ko mu bagabo bose yahuye na bo udasanzwe ari Alikiba.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na EATV (East African TV), aho yasubizaga ibibazo bitandukanye by’abafana mu mashusho yanyujijwe ku rubuga rwa Facebook, akarebwa n’abantu babarirwa mu bihumbi bayavuzeho mu buryo butandukanye cyo kimwe n’ibindi bibazo yagiye avugaho.

Umwe mu bakurikirana Wolper, yabajije ikibazo cyavuyemo ibisubizo byagarutsweho na benshi, asobanuza niba uyu mukobwa yaba yarigeze kugirana umubano w’urukundo n’abahanzi batandukanye barimo Alikiba, Jux, Ray Wagosi na Diamond Platnumz.

Uyu mukobwa yasubije agira ati "Alikiba yego, Jux ni inshuti yanjye ya hafi, Ray Wagosi ni musaza wanjye ndamwubaha cyane, Diamond we dufitanye umubano udasanzwe mu by’urukundo no mu kazi.


Yongeyeho ati "Diamond dufitanye umubano udasanzwe mu by’urukundo, ni databuja, inshuti yanjye, umujyanama wanjye, turakorana cyane. Uranyumva? Mu kazi n’ibindi byinshi pe!"

Wolper wigamba kugirana umubano wihariye n’abahanzi bakomeye muri Tanzania ndetse babashije kwigaragaza mu karere no mu ruhando mpuzamahanga, yavuzweho gukundana na Diamond mbere y’uko amenyana na Zari Hassan bamaze kubyarana kabiri. Uyu mukobwa yanemeje ko usibye uwo muhanzi yanakundanye na Alikiba ubyaye gatatu.

Yirekuye avuga ko mu basore bose yahuye na bo uwo yakunze urudashira ari Alikiba ndetse ngo ni we yakunze igihe kirekire gishoboka. Wolper yavuze ko yakundanye n’abasore adashobora kwibuka umubare kuko ngo agira ikibazo cyo ’kwibagirwa vuba’.

Wolper w’imyaka 30 yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Harmonize muri 2016, umubano wabo wagarutsweho kenshi mu itangazamakuru biturutse ku mafoto bahozaga ku mbuga nkoranyambaga biyerekana nk’abataryaryanya. Aba bombi babanye munsi y’igisenge kimwe, batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka ku mpamvu batigeze bifuza gutangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa