skol
fortebet

Umugore w’icyamamare muri Filimi yitwa ’Tarzan’ yatewe icyuma n’umwana wabo ahita yitaba Imana

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore w’uwahoze ari umukinnyi wa filimi yamenyekanye cyane yitwa ‘Tarzan’ wamenyekanye yapfuye yishwe n’umuhungu wabo w’imyaka 30 y’amavuko ahita apfa ubwo bari bari mu rugo rwabo muri leta ya California ho muri Leta zunze ubumwe za America, nk’uko igipolisi cyo muri iki gihugu cyabitangaje.

Sponsored Ad

Uhagarariye polisi yo mu gace ka Santa Barbara muri leta ya California yatangarije ikinyamakuru ‘The Telegraph cyandikirwa muri iki gihugu ko uyu mugore witwa Valerie Lundeen w’imyaka 62 yapfuye ateraguwe ibyuma n’umuhungu we w’imyaka 30 kugeza apfuye aho umurambo we wasanzwe mu rugo iwe na polisi ufite n’ibikomere byinshi.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko uyu muhungu wa Valerie ndetse na Ron Ely witwaga Cameroon Ely nawe yaje guhita araswa na polisi agahita yitaba Imana ubwo yahamagarwaga ikaza gutanga ubutabazi igasanga uyu musore akiri hafi aho murugo bityo agashaka kuyirwanya bigatuma polisi yitabara ikamurasa isasu bityo nawe agahita apfa nk’uko umuyobozi wa polisi yabitangaje.

Amakuru agaragaza ko icyatumye uyu muhungu yubahuka nyina kugeza ubwo anamwishe ari uko nyina yari yarwanye na se Ron Ely kuri ubu ufite imyaka 82 bivugwa ko yari yamukomerekeje bikabije n’ubwo umuyobozi wa polisi yo muri aka gace ka Santa Barbara we abihakana ahubwoakavuga ko Ron Ely yari yakomeretse byoroheje agahita ajyanwa kwamuganga kandi ko atatinzeyo kuko muganga yahise amusezerera yorohewe.

Ron Ely ni umukinnyi w’ikirangirire wa filimi y’uruhererekane yamenyakanye cyane kuri za televiziyo yitwa Tarzan mu myaka y’ 1960. Ely yashakanye na Valerie Lundeen wigeze no kwegukana ikamba ry’ubwiza muri America mu mwaka w’1981 nuw’1982 kuri ubu bakaba bari bafitanye abana 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa