skol
fortebet

Umugore wa 2 Face Idibia yashimye Imana ko mu myaka 9 bamaranye atarumva indi mpumuro y’undi mugabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Annie Macaulay Idibia umugore w’icyamamare mumuziki 2Face Idibia usigaye wiyita 2Baba, uyu mugore yashimiye cyane umugabo we ko mu myaka 9 bamaranye atigeze amupfubya muburiri.

Sponsored Ad

2Face wamamaye mu muziki wo muri Nigeria amaranye imyaka 9 abana nk’umugore n’umugabo na Annie Idibia nawe uzwi muri Cinema yo muri iki gihugu.

Aba bombi abantu benshi bakunze kwishimira urukundo rwabo kubera uburyo bakunze kwerekana ko bakundana cyane.

Annie Idibia, mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Naija News, yabajijwe ibibazo byinshi bijyanye n’urushako rwe nicyo yishimira mu myaka 9 amaranye na 2 Face Idibia.

Uyu mugore yavuzeko mu myaka 9 y’urushako arikumwe n’umugabo we ngo yishimira ko atarumva indi mpumuro y’umugabo ndetse agashimira uburyo umugabo we yamunejeje muburiri ndetse ahamyako atarigera amupfubya.

Yagize ati “Icyambere nishimira mu myaka icyenda maranye na Idibia, nta mpumuro y’undi mugabo ndumva ikindi umugabo wanjye muburiri ntacyo namushinja kuko atigeze ampfubya turi mugikorwa cy’abakundana”

Annie yahamijeko hari byinshi yishimira ku mugabo we harimo nko kuba ahamyako umugabo we nubwo ari icyamamare ngo ahamya nezako atigeze amuca inyuma narimwe.

Ati “Aho nicaye aha nahamyako umugabo wanjye mumyaka tumaranye ntabwo aransha inyuma kandi ndabyizeye rwose…..!”2 Face Idibia w’imyaka 45 y’amavuko yamamaye cyane mu ndirimbo yise “African Queen”.

Idibia yashakanye na Annie Idibia muri 2012, ubu bafitanye abana 5.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa