skol
fortebet

Umugore wa Alpha Rwirangira yashimiye Imana yamurinze mu mezi 4[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 24, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Liliane Umuziranenge. umugore wa Alpha Rwirangira abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashimiye Imana yamurinze muri aya mezi ane ashize amaze abana n’umugabo we.

Sponsored Ad

Liliane na Alpha Rwirangira basezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo ku ya 22 Kanama 2020 . Ibirori by’ubukwe bwabo byabereye mu mujyi wa Montreal ho muri Canada.

Liliane abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo akurikira: “4months now thank you Lord for protecting me under your wings🤍”.Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati "Amezi ane ubu,Urakoze Nyagasani kundindira munsi y’amababa yawe".

Mu birori byabaye kuwa gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2020 bikabera muri Montreal ho muri Canada,Alpha Rwirangira yemeye kubana akaramata n’umugore we witwa Liliane Umuziranenge bari bamaze igihe kinini bakundana maze nawe yemera kumubera umugore.

Alpha Rwirangira yashyingiranwe na Liliane Umuziranenge nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther bakundanye igihe kirekire bakanabyarana ariko nyuma bakaza gutandukana muri 2015.

Urukundo rwa Alpha na Liliane ntabwo rwigeze rumenyekana cyane, uretse gusa inshuti z’aba bombi zari zibizi, gusa mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Alpha yaba agiye gushinga urugo n’umukobwa icyo gihe wari utaramenyekana.

Amakuru yemeza ko bari bateguye gukora ubukwe mu kwezi kwa Gicurasi ariko bigahagarikwa n’icyorezo cya Covid-19, niko kubyimurira muri uku kwezi kwa Munani 2020.

Alpha yakundanye na Liliane amaze gutandukana na Miss Esther Uwingabire muri 2015.

Muri Mata 2015, Uwingabire Esther wari waratewe inda na Alpha Rwirangira, yibarutse umwana w’umuhungu ariko ajya kubyarira mu gihugu cy’amahanga aho byavuzwe ko yari yaratwawe n’umugabo w’umunyamafaranga bahise banibanira kandi atwite inda ya Alpha Rwirangira.

Alpha yahishwe amakuru y’uko umwana we yavutse, abyumvana abandi bantu, bituma atangaza ko ababaye bidasanzwe ndetse yumva agize igikomere cyo kudasubira mu rukundo.

Inkuru zavugaga ko mu gihe Alpha yari muri Amerika yari yarashakiye Esther inzu yo kubamo mu Karere ka Kicukiro kugira ngo azabyarireyo, akanamuha ibyo yari akeneye byose, kuko yazaga mu Rwanda nibura rimwe cyangwa kabiri mu mwaka gusa.

Umuryango wa Alpha urimo babyara be ngo bazaga kumusura muri iyi nzu bategereje ko azabyara bakamwitaho, nyamara mu buryo batasobanukiwe, Esther yumvikanye avuga ko adashaka kubyarira mu Rwanda, anavuga ko yabonye undi mukunzi mushya wemera kumurongora anatwite inda y’undi musore.

Kuva ubwo, ntabwo Alpha yongeye kumenya amakuru y’uyu mukobwa, uretse gusa ibyo yabwirwaga n’inshuti ze, kuko we atari akimwitaba bikagera aho akanamuhisha numero akoresha.

Alpha Rwirangira yamenyekanye mu ndirimbo nka Come to me,Songa mbele,Yamungu,Amashimwe,Yes,Questions,n’izindi.

Ibitekerezo

  • Yamurongoye inda ari nyarwege!!! Ni ubusambanyi nubwo muli iki gihe abakobwa hafi ya bose babanza kuryamana n’abagabo mbere y’ubukwe.Ni icyaha nk’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa