skol
fortebet

Jay Polly yafunguwe yakirwa n’abarimo umugore we [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 01, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuraperi uri mu beza u Rwanda rufite,Tuyishime Josua yarangije igifungo yari amazemo amezi 5,yakatiwe nyuma yo gukubita umugore we, Uwimbabazi Sharifa, akamukura amenyo ndetse yari mu bantu bamwakiriye ubwo yasohorwaga muri gereza ya mageragere.

Sponsored Ad

Jay Polly ufite abafana benshi mu njyana ya Rap,yasohotse gereza ya Mageragere iherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 01 Mutarama 2018, saa tatu n’igice, yitwaje inkoni aherekejwe n’umucungagereza.

Jay Polly utarahiriwe mu mwaka wa 2018, mu bamwakiriye harimo umugore we Uwimbabazi Sharifa n’umwana wabo w’umukobwa nyuma yo kurekurwa.

Kuwa 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije Jay Polly icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo mu ijoro ryo kuwa 04 Kanama 2018.

Jay Polly n’umugore we barwanye mu rukerera rwo ku wa 4 Kanama 2018 bitewe n’amakimbirane yatewe ahanini n’agasembuye,bivamo imirwano ikaze yatumye uyu mugabo akura amenyo umugore.

Jay poll yateguriwe igitaramo cyo kwakira uyu mugabo, kiza kubera mu kabyiniro kitwa Platnum ahahoze hitwa Beirut i Nyarutarama.







Amafoto :IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa