skol
fortebet

Umugore wa Kibonke yibarutse nyuma y’amezi 2 basezeranye

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore w’umunyarwenya Kibonke yibarutse Imfura y’umukobwa nyuma y’amezi 2 basezeranye imbere y’amategeko.

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke Clapton azwi muri filime z’uruhererekana zirimo Seburikoko yibarutse imfura ye y’umukobwa nyuma y’amezi 2 asezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Mutoni Jacky.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Ukuboza nibwo mu muryango we bibarutse umwana w’umukobwa.

Yagize ati” Yego twibarutse! Madamu ameze neza, yabyaye batamubaze. Yabyariye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, umukobwa wanjye nahise mwita Mugisha Nellah Oriane.”

Kibonke wasezeranye n’umugore we atwite inda y’imvutsi yigeze gutangaza ko yakoze amakosa ndetse yanayasabiye imbabazi mu itorero rya Healing Center riherereye i Remera, asengeramo.

Yongeye kunyomoza amakuru avuga ko atashakanye na Jacky kubera ko yari yaramuteye inda ngo niyo biza kujyenda gute yari kubana nawe

Ati” None se abantu bose babyariye iwabo kuki abakunzi babo batabatwaye? Ni uko abo bakundanaga nta gahunda bari bafite, n’iyo wenda bitabaho nari kumushaka.”

Mutoni Jacky nawe ni umwe mu bakora umwuga wa filime aho aherutse kugaragara mu gitaramo n’umutware we Kibonke mu gitaramo kiswe ’Life is Funny’ cyabaye mu cyumweru gishize.

Twakwibutsa ko taliki ya 18 Ukwakira 2018 aribwo umunyarwenya Umunyarwenya Kibonke yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutoni Jacky bamaze nyuma y’imyaka 3 n’igice bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa