skol
fortebet

Umugore wa Kobe Bryant yavuze amagambo ku mugabo we yateye benshi ikiniga

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Icyamamare mu mukino wa Basket Kobe Kobe Bryant yavuye ku isi muburyo butunguranye muri Mutarama uyu Mwaka, urupfu rwe ni inkuru yababaje benshi kuburyo n’ubu, umuryango we ukigaragaza agahinda batewe no kumubura.

Sponsored Ad

Kobe yapfuye azize impanuka ya Kajugujugu, apfana n’umukobwa we n’abandi bantu 7.

Kugeza n’uyu munsi Kobe Bryant aracyahabwa icyubahiro kuburyo umugore we Vanessa, ahora agaragaza urwibutso afite ku mugabo we umaze amezi Atanu atabarutse.

Ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagabo, Umugore wa Kobe Bryant, Vanessa, yavuze amagambo yateye benshi ikiniga.

Vanessa yagarutse ku rupfu rw’umugabo we, ahamya ko abakobwa be babuze umugabo w’intwari waharaniraga kwita ku muryango we.

Uyu mugore yahamije ko, umunsi yabuze Se w’abana be ariwo munsi, yagize akababaro atari yarigeze agira mubuzima bwe.

Vanessa, yavuzeko urupfu rwa Kobe, rwababaje ama miliyoni y’abatuye isi, ariko cyane cyane, rwateye umubabaro n’agahinda umuryango we.

Vanessa yagerageje guha icyubahiro Kobe mu bundi buryo butandukanye. Urugero, aherutse kuvugana na kongere, abasaba ko hashyirwaho amategeko mashya yatuma kajugujugu zigira umutekano kurushaho. Byizerwa ko aya mategeko afite ubushobozi bwo kurokora ubuzima butabarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa