skol
fortebet

Umugore wa nyakwigendera Dj Miller akomeje gushengurwa n’agahinda nyuma y’imyaka 2 yambitswe impeta y’urukundo[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Nigihozo Hope umugore wa nyakwigengera Karuranga Virgile wamamaye nka Dj Miller, akomeje gushengurwa n’agahinda nyuma y’imyaka 2 yambitswe impeta y’urukundo n’uyu mugabo wapfuye batarama umwaka babanye.

Sponsored Ad

Nigiho yagaragaje akababaro ko kuba atakirikumwe na Dj Miller bakundanye igihe kirekire ariko agatabaruka ntagihe kinini babanye.

Uyu mugore yifashishije amafoto atandukanye Dj Miller amwambika impeta yagaragaje ko umutima we hari ibyo yibuka kuri uyu munsi yamwambikiyeho impeta ubwo yamusabaga ko yazamubera umugore.

Nigihozo Hotpe ati “Imyaka ibiri irashize”.Inkuru y’urupfu rwa DJ Miller rwa menyekanye ku gicamunsi cyo cyumweru tariki 5 Mata 2020, imihamgo yo kumushyingura yabaye ku wa Gatatu tariki 08 Mata 2020.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope Nigihozo amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Kuwa 28 Kamena 2019 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bw’igitangaza bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya.Nyuma y’amezi ane gusa aba bombi barushinze, bibarutse umwana w’imfura.

Dj Miller yitabye Imana nta mwaka ushize arushinze.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa