skol
fortebet

Umugore wakuwemo ikariso na Pasiteri mu rusengero yagize icyo abivugaho

Yanditswe: Wednesday 02, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore wakuwemo ikariso na Pasiteri yavuze ko biriya bitabereye mu rusengero nk’uko bigaragazwa n’amafoto, ahubwo ngo aya mafoto yafashwe ubwo barimo bakina filime kuko ubusanzwe ari umukinnyi wa filimi muri Ghana.

Sponsored Ad


Mu minsi micye yashize hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza umupasiteri wambuye umugore ikariso mu rusengero amusaba no kubumbura amaguru ye kugirango umwuka wera ubashe kwinjiza umugisha mu gitsina cye abashe gusama, gusa kuri ubu nyirubwite abinyujije kuri Facebook yagize icyo abivugaho.

Yagize ati “Iriya yari filime twafataga si mu rusengero nk’uko byavuzwe mu makuru yuzuyemo ibinyoma “

Uyu mugore ubusanzwe witwa Piesie Asamoah Giffty ubusanzwe akaba ari umukinnyi wa filime mu gihugu cya Ghana yavuze ko igitekerezo cyo gukina filime imeze kuriya yagihawe n’ umuvugabutumwa wita Maane Fante ko ashobora kumenyekanisha ijambo ry’Imana abinyujije mu mwuga akora wo gukina cinema.

Yavuze ko ariya mafoto yafashwe ubwo hakinwaga Filimi yitwa ‘Pastor Blinks’ iri gutunganywa n’inzu isanzwe itunganya amafilime yitwa ‘Phenis Multimedia’ ndetse yahawemo umwanya wo gukina muri iyi filimi ari Umunyamabanga w’urusengero.

Ibitekerezo

  • None biriya bintu byabayeho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa