skol
fortebet

Umugore wazahajwe na kanseri yakorewe ubukwe mu bitaro mbere y’uko apfa [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Heather Mosher yakorewe ibirori by’ubukwe nyuma yuko indwara ya kanseri igiye kumuhitana.

Sponsored Ad

Umuhore witwa Heather Mosher wakundanye n’umusore witwa David bahuriye mu kabyiniro yakorewe ibirori by’ubukwe mu bitarao mu rwego rwo kumuha ibyishimo nyuma yuko habura igihe gito ngo ave ku isi y’abazima.

Nkuko santeplusmag yatangaje ko Heather yarembye kugeza ubwo kanseri yaje no kugera ku gice cy’ubwonko ndetse kugira ngo ahumeke byasabaga ko bamuha ibyuma bimwongerera umwuka. Nyuma yo gutegereza ngo arebe ko yakoroherwa bikanga, ni bwo Heather yemereye umukunzi we ko bakora ubukwe nyuma y’igihe kinini abimusabye.

Ntibyatinze rero umusore yariteguye ndetse n’umukobwa bamutegurira ahongaho mu bitaro ariko arembye rwose, ubukwe bubera kwa muganga Heather agifite icyizere cyo kubaho. Mu kwambikana impeta, Heather yabwiye umugabo we amagambo asanzwe akoreshwa mu bukwe bigaragara ko agifite igihe cyo kubaho kinini ndetse ubona ko na we yifitiye icyizere.

Nyuma y’amasaha make ubukwe bubaye ni bwo Heather yashizemo umwuka asigira agahinda gakomeye umugabo we ariko asigara akomejwe ndetse anejejwe n’uko umugore we apfanye icyizere cyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa