skol
fortebet

Umugore wo mu Burundi uvuga ko yabyaranye na Diamond niwe Katauti yishumbushije

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Ndikumana Hamad Katauti akomeje kugaragariza urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we mushya w’umurundikazi yishumbushije, Asma Jesca nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we, Irene Owoya wamenyekanye nka Oprah [bitewe na filime yamenyekanyemo ] uherutse kurushingana n’umuraperi Dogo Janja wo mu gihugu cya Tanzaniya. Mu cyumweru gishize nibwo hatangiye kugararagara umubano udasanzwe hagati ya Katauti na Asma Jesca, ubwo Katauti yashyiraga hanze amafoto atandukanye yabo bombi bari mu bihe (...)

Sponsored Ad

Ndikumana Hamad Katauti akomeje kugaragariza urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we mushya w’umurundikazi yishumbushije, Asma Jesca nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we, Irene Owoya wamenyekanye nka Oprah [bitewe na filime yamenyekanyemo ] uherutse kurushingana n’umuraperi Dogo Janja wo mu gihugu cya Tanzaniya.

Mu cyumweru gishize nibwo hatangiye kugararagara umubano udasanzwe hagati ya Katauti na Asma Jesca, ubwo Katauti yashyiraga hanze amafoto atandukanye yabo bombi bari mu bihe byiza, ndetse agaragaza ko ari we mukunzi ukomeje kumufata neza muri iyi minsi nyuma yo gutandukana na Oprah wari umaze kurushingana na Dogo Janja arusha imyaka igera kuri itanu.Ibi byatunguye abatari bake maze bamwe batangira kwemeza ko Katauti yabitewe n’ishyari afitiye uwari umugore we (Oprah) ndetse abandi bakongeraho ko ashaka kumusenyera gusa Katauti mu magambo yanyujije kuri instagram yahise agaragaza ko atitaye ku bitamureba.

Ngiyi ifoto n’ubutumwa Katauti yageneye Asma abinyujije kuri instagram.

Ku munsi w’ejo tariki ya 08 Ugushyingo 2017 nibwo nanone Katauti yongeye guhamuriza Asma Jesca ko amukunda bidasanzwe, ubwo uyu mugore w’abana babiri yizihizaga isabukuru ye y’amavuko,maze Katauti abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ashyira hanze ifoto ya Asma iherekejwe n’amagambo aryohereye ndetse amwifuriza ibyiza byose umuntu wese yakwifuza kubwira umukunzi we.Katauti yagize ati:” Isabukuru nziza mwamikazi Honey Asmah ndakwifuriza ibyiza byose. Imana ikurinde ibibi byose kandi iguhe ubuzima bwiza kandi iguhe kuramba.”

Ubusanzwe Asma Jesca uvugwa mu rukundo na Katauti atuye i Bujumbura, ndetse mu minsi ishize yumvikanye ashinza umuhanzi Diamond Platnumz ko muri 2013 babyaranye abana babiri b’impanga nyamara uyu muhanzi akamutererana, ntamufashe kurera abo bana babyaranye.

Asma avuga ko yabyaranye na Diamond abana babiri b’impanga.

Icyo gihe Jesca yanditse kuri Instagram ye avuga ko kuva yabyara kugeza ubu nta n’ifaranga na rimwe Diamond yigeze amuha ‘nibura ngo agurire abana be isukari. Ndetse yakomeje asobanura ko yaryamanye na Diamond ubwo yari yagiye gukorera igitaramo i Bujumbura, kandi ko ngo bahuriye muri hoteli aho bahuje urugwiro kugeza bakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo maze bimuviramo gusama.

Ibitekerezo

  • hhhh ngo abana 2 ? wapi afite 3 kandi arabesha ntiyigera akundana nuyo mukinyi gose yama akundana numuhindi. naho Hamadi kummwifuriza anif nziza nibisanzwe gose nabandi barayimwifurije.Pumzik kwa amani Hamadi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa